Umuyobozi mukuru wa FDLR Dr.Murwanashyaka yitabye Imana

  • admin
  • 17/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Amakuru aturuka mu Budage kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mata 2019, aravuga urupfu rw’umuyobozi mukuru wa FDLR, Dr Ignace Murwanashyaka, witabye Imana kubera ikibazo cy’uburwayi yari afite.

Dr. Ignace Murwanashyaka yitabye Imana tariki ya 16 Mata 2019, azize uburwayi ubwo yari mu bitaro, bamaze kumubaga mu gihugu cy’u Budage, igihugu atuyemo kuva mu myaka 30 ishize, ariko akaba ari naho yarangirizaga igihano ku byaha akurikiranyweho.

Dr Ignace Murwanashyaka ni muntu ki?

Dr Ignace Murwanashyaka yavukiye mu Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, kuwa 14 Gicurasi 1963. Amashuri makuru yayize mu gihugu cy’u Budage bw’uburengerazuba (West Germany) aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga PHD mu by’Ubukungu, mu mwaka wa 1989.

Dr. Murwanashyaka yashakanye n’Umudagekazi babyarana umwana umwe. Yakomeje kuba mu Budage, kugeza ubwo yinjiye mu bikorwa bya politiki, mu mwaka wa 2000 .

Dr Ignace Murwanashyaka muri politiki

Ibikorwa bya Politiki yabitangiriye kukurwanya Leta y’u Rwanda kuko yabitangiriye mu mutwe w’Abarwanyi bavugaga ko bagamije kubohora u Rwanda, bibumbiye mu mutwe FDLR, wari ufite politiki n’ishami rya Gisirikare, kuri ubu uyu mutwe ufatwa nk’umutwe witerabwoba kubera ibikorwa bimwe na bimwe ushinjwa mu uburasirazuba bwa Congo birimo kwica , gusahura no gufata abagore kungufu nkuko bigarazwa n’amaraporo atandukanye, uyu mu twe kandi ukaba urimo abantu bashinjwa na leta y’u Rwanda kuba barasize bakoze Jenoside ndetse bakaba bagihembera ingengabitekerezo yayo.

Bivugwa ko kuva yinjira muri politiki, yatangiye gukora ingendo zihoraho hagati y’u Budage na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), aho yabaga agiye guhura n’abarwanyi ba FDLR, ubundi nk’umuyobozi mukuru wayo akayikorera ububanyi n’amahanga.

Mu mwaka wa 2005, Umuryango w’abibumbye wamufatiye ibihano byo kudatembera kubera ko yashinjwaga gufasha mu bikorwa by’ikwirakwizwa ry’intwaro mu Burasirazuba bwa RDC.

Uko yatawe muri yombi no gufungwa

Dr. Ignace Murwanashya yatawe muri yombi bwa mbere i Mannhein mu Budage kuwa 07 Mata 2006, akurikiranyweho iby’ingendo zitemewe, ariko yahise arekurwa. Kuwa 26 Gicurasi 2006, u Budage bwamutangijeho iperereza ku byaha by’intambara, ariko ubushinjacyaha burihagarika ritageze kure. U Rwanda rwasabaga ko arwohererezwa rukamucira urubanza.

Dr. Ignace na Straton, urukiko rwabakatiye mu mwakanwa 2015, Murwanashyaka ahabwa imyaka 13 naho Straton warinumwungirije akatirwa imyaka umunani. Kuwa 20 Ukuboza 2018, Urukiko Rukuru rwa Karlsruhe mu Budage rwasheshe igihano cy’imyaka 13 yari yarakatiwe Dr Ignace Murwanashyaka, ruvuga ko mu kumukatira bwa mbere hakozwe amakosa menshi mu rwego rw’amategeko.

Uru rukiko rwagusmishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka 8 kuri Musoni Straton, akazakirangiza muri uyu mwaka. Ubushinjacyaja bwavuze ko bufite ibindi bimenyetso ku byaha byashinjwaga Dr Ignace Murwanashyaka, akaba yitabye Imana atabiburanishijwe cyangwa ngo yoherezwe mu Rwanda.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/04/2019
  • Hashize 5 years