Umuvugizi wa Perezida wa Gabon yatangaje ko ubuzima bwe bumeze nabi

  • admin
  • 12/11/2018
  • Hashize 5 years

Umuvugizi wa Perezida wa Gabon yatangaje ko ubuzima bwe bumeze nabi bite n’indwara ya mwi basiye yanavuze ko abaganga barimo ku gerageza ku girango ubuzima bwe butamucika.

Hari ibihuha byinshi ku buzima bwa Perezida Bongo w’imyaka 59, aho bamwe bavuga ko afite indwara yaturutse k’umutima yitwa (AVC).

Ariko akaba arimo kuvurirwa muri Arabia Saudite, guhera mu kwezi gushije bari batanga ko arwaye umunaniro.

Umuvugizi we Ike Ngouoni yavuze ko Perezida Bongo arimo gutora agatege yagize ati” Arimo aratora agatege ku mpande zose“.

Nta ho bigeze bavuga indwara y’umutima yitwaa AVC ariko umuvugizi wa Perezida yagize ati “Yavaga amaraso bikaba byarasaba ko abaganga bamwitaho”.

Ali Bongo yasimbuye se ku butegetsi Omar Bongo mu 2009, se yayoboye Gabon imyaka irenga 40 .

Yatsinze amatora Ubgira kabiri mu 2016 , yaranzwe n’imyigaragabyo no kumushinja kwiba amajwi mu matora . Mu ntangiriro z’uku kwezi, nibwo Perezida Bongo yajyanywe ku vurirwa mugihugu cya Arabia Saudite, Riyadh

Niyomugabo Albert /Muhabura.rw

  • admin
  • 12/11/2018
  • Hashize 5 years