Umuvugizi wa M23 yatangaje ko ibiganiro bya Luanda bireba u Rwanda na RDC gusa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Ihuriro AFC ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’umutwe witwaje intwaro wa M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ritarebwa n’ibiganiro bishingiye ku myanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola mu Ugushyingo 2022.

Ibi biganiro byayobowe na Perezida João Lourenço wa Angola bishyigikiwe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Abibumbye (Loni) n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bihuza guverinoma ya RDC n’iy’u Rwanda.

Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda gufasha M23, ikagaragaza ko iyo rwitabira ibiganiro bya Luanda, ruba ruhagararira uyu mutwe witwaje intwaro. Gusa Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yarabihakanye.

Mu kiganiro na France 24 cyabaye mu Ugushyingo 2022, Mukuralinda yagize ati “U Rwanda ntabwo ruhagarariye M23, u Rwanda si umuvugizi wa M23. Ni ibintu bikomeza kuvugwa kugira ngo imyanzuro yafashwe idashyirwa mu bikorwa, bagamije gusa kuvanga ibintu.”

Umuvugizi wa AFC/M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 22 Nyakanga 2024 yatangaje ko ibiganiro bya Luanda bireba u Rwanda na RDC gusa, bityo ko ntaho umutwe wabo uhuriye na byo.

Kanyuka yagize ati “Ntabwo AFC iri mu biganiro bya Luanda, bireba ibihugu bibiri nk’uko bigaragara mu byifuzo by’akanama k’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe amahoro n’umutekano. Ntabwo kandi ifite aho ihurira n’ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.”

Umuvugizi wa AFC/M23 yashimangiye ko ubutegetsi bwa Leta bufite umugambi wo guhungabanya u Rwanda, bubinyujije mu bufasha buha umutwe wa FDLR. Yagaragaje ko ari igikorwa gihabanye n’amahame mpuzamahanga, bityo ko Tshisekedi akwiye kukibazwa.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka (iburyo) yatangaje ko ihuriro ryabo ritarebwa n’ibiganiro bya Luanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/07/2024
  • Hashize 2 months