Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Maj Willy Ngoma, yagaragaye aragiye Inka

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/10/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ni ifoto yashyize kuri Twitter ye kuri iki Cyumweru tariki 09 Ukwakira 2022, aragiye inka anambanye impuzankano ya gisirikare y’umutwe wa M23.

 

 

Iyi foto yayiherekesheje ubutumwa bugira buti Iwacu ibintu byose bimeze neza.

Umutwe wa M23 ugiye kuzuza amezi ane ufashe Umujyi wa Bunagana, wafashwe tariki 13 Kamena 2022, kuva ubwo ukaba ugenzurwa n’uyu mutwe wanamaze gushyiraho imiyoborere n’amategeko agomba kubahirizwa.

Ubuyobozi bwa M23 kandi buherutse gushyiraho umuyobozi mushya w’uyu Mujyi, ari we Kapalata Sebarimba.

Uyu mutwe kandi uherutse guhamagarira abashoramari kuza gushinga ibikorwa by’ubucuruzi muri uyu mujyi wa Bunagana ukora ku Gihugu cya Uganda.

Mu butumwa buhamagarira abashoramari kujya gushinga ibikorwa byabo muri Bunagana, M23 yavuze ko abazajya kuhashora imari batazakwa ruswa cyangwa komisiyo nkuko bikorwa mu bindi bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/10/2022
  • Hashize 2 years