Umuvugizi wa FDLR, yatangarije RFI ko ntaho bahuriye n’iki gitero cyabaye mu ijoro ryo kuwa Gatatu.

  • admin
  • 08/01/2016
  • Hashize 8 years

Abantu 14 bishwe n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo

umuvugizi wa FDLR, La Forge Fils Bazeye yatangaje ko ntaho bahuriye nibyabaye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko ibyo bitero byabereye muri kilometero110 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma mu gace kitwa Miriki.

Umuyobozi wa teritwari ya Rubero, Bokele Joy, avuga ko batahuye imirambo 14, kandi ati” Aba FDLR nibo bakoze ubwo bwicanyi.” Mu kiganiro yagiranye na Radio RFI, umuvugizi wa FDLR, La Forge Fils Bazeye yatangaje ko ntaho bahuriye n’iki gitero cyabaye mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuri uyu wa kane ushize, maze asaba ko hakorwa iperereza ridafite aho ribogamiye ngo ukuri ku bakoze ubwo bwicanyi kumenyekane.

Ibyo byashimangiwe n’Umuvugizi w’igisirikare cya Congo, (FARDC) Mak Hazukay wagize ati” Aba FDLR bateye agace ka Miriki. Bazengurutse ibirindiro byacu muri ako gace, bica abantu 14 bakoresheje intwaro gakondo. Umukuru w’agace kabereyemo ubwo bwicanyi, Gervain Paluku Murandia, yemeje ko abagore be babiri n’umukobwa we w’imfura bishwe n’abo barwanyi. Naho umwe mu bagize komisiyo iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko abandi bantu icyenda bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro. Amakuru avuga ko abarwanyi ba FDLR bamaze iminsi bahanganye n’abo mu bwoko bw’Abanande, babashinja kubatwarira ubutaka.

Umutwe wa FDLR umaze imyaka isaga 20 mu mashyamba y’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, urimo n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda. Uhora kandi ushinjwa ubwicanyi n’ibindi byaha by’ubugizi bwa nabi.

Yagize ati: “Twamaganye ubu bwicanyi ndetse duhakanye uruhare rwose badushinja.Ntabwo turi i Miriki.Ibi birego bihimbano birigukwirakizwa kuko abaturage batabashije kurindirwa umutekano kandi bari bafi y’ingabo za Leta ya Congo(FARCD).Icyo dusaba gusa ni uko hakorwa iperereza ridafite aho ribogamiye kugirango hamenyekane abakoze ubu bwicanyi ndenga kamere”

Ubuyobozi bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu Butumwa bw’amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(Monusco) bukaba butangaza ko hatangiye iperereza kuri ubu bwicanyi.

Iki gitero ngo cyagabwe ahitwa Miriki, agace ko muri Kivu y’Amajyaruguru gaherereye mu birometero nk’110 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma. Abantu bivugwa ko baguye muri iki gitero ni 14 nk’uko umuyobozi wa Teritwari ya Lubero, Bokele Joy yabitangarije AFP, naho abandi 9 ngo bakaba barakomeretse.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/01/2016
  • Hashize 8 years