Umuturagi yafatanwe intwaro karahabutaka zirimo n’izihanura indege zibitse mu murima w’urumogi [REBA MAFOTO]

  • admin
  • 20/11/2019
  • Hashize 4 years

Muri Afurika y’Epfo abayobozi barimo Minisitiri wa Polisi, Aaron Motsoaledi n’Umuyobozi wa Polisi, Gen. Khehla John Sitole bazindutse bajya ahabereye Operasiyo yavumbuye intwaro ziremereye mu rugo rw’umuturage utuye mu mugi wa Pretoria, zimwe zari zibitse munsi y’umurima w’urumogi wabaga mu nzu.

Ni intwaro z’ubwoko butandukanye, inyinshi muri zo ziremereye harimo n’izahanura indege byabonetse muri uru rugo ruherereye mu gace ka Gemsbok. Ni mu mukwabo wabaye ejo ku wa 19 Ugushyingo 2019, ubwo hasakwaga intwaro ku bazitunze mu buryo butemewe.

Amakuru dukesha polisi y’iki gihugu ku mbuga nkoranyambaga zayo avuga ko amatsinda abiri (K9 Units) yakoze iyi Operasiyo, rimwe ryaturutse muri Pretoria, irindi ryavuye muri Shoshanguve. Babonye umurima w’urumogi muri iyi nzu n’imbunda nkeya, bakomeza gushakisha, babona n’ibindi byumba by’ibanga byarimo imbunda za AK-47, Pistoli na Revoluveri, Lonca (Launcher), amasanduku y’ibiturika ndetse n’ubundi bwoko bwinshi.

Nyir’urugo afite imyaka 50 y’amavuko. Ubu yamaze kugera mu maboko ya polisi azira gutunga intwaro mu buryo butemewe no gucuruza ibiyobyabwenge, hakaba hategerejwe gukora ibizamini kugira ngo harebwe niba izi ntwaro bivugwa ko zatangiza urugamba hari ikindi cyaha zaba zarakoreshejwemo.




MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/11/2019
  • Hashize 4 years