Umutoza wa Rayon Sport yatawe muri yombi na Polisi y’U Rwanda

  • admin
  • 15/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingingo 2017, Olivier Karekezi yitabye Ubugenzacyaha kugira ngo yisobanure ku byaha akekwaho byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

kuri uyu Gatatu nibwo hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko Karekezi yaba yatawe muri yombi, byatumye dushaka gukurikirana ngo tumenye ukuri kwabyo.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Theos Badege, yemeje ko Olivier Karekezi ari mu maboko ya Polisi kugeza ubu.

Ati “ Ni byo koko ubu tuvugana Olivier Karekezi ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, aho ariho yisobanura ku bikorwa bigize icyaha, ahanini byakozwe hakoreshejwe itumanaho n’ikoranabuhanga”.

Yongeyeho ko ibisobanuro birambuye bizagenda bitangazwa uko iperereza ribaha amakuru afitiye inyungu abaturage.

Abajijwe niba iperereza kuri Karekezi Olivier ryaba rifite aho rihuriye n’urupfu rwa Katauti wari umwungirije muri Rayon Sports, yadutangarije ko ‘ntaho bihuriye’.

.

  • admin
  • 15/11/2017
  • Hashize 6 years