Umutoza wa Rayon Sport Donai yavuze ko yamaze kubona itike izamugarura ikigali

  • admin
  • 14/10/2015
  • Hashize 9 years

Amakuru yiriwe acicikana kuwa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2015, yavugaga ko Donadei yaba yasezeye ku mirimo ye yo gutoza Rayon Sports.

Donadei yavuze ko ibyo byose ari ibihuha, kuko ngo yamaze kubona itike izamugarura i Kigali kuwa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2015. Avuga ko ubu icyo ashyize imbere ari ukuza kuri uyu wa Gatanu agatsinda Police FC ndetse akazatsinda na APR FC ngo azabashe kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Donadei yagize ati “Maze kuvugana n’umpagarariye witwa Bamba, ni byiza amaze kuvugana na komite, yahise yohereza (Komite) itike yo kugenda no kugaruka ndetse bampaye bibiri bya gatatu by’umushaha wanjye.” Yakomeje agira ati “ Nzagera mu Rwanda kuwa Gatanu, umpagarariye amaze kwemeranya nabo (Komite), murabona ko ntigeze negura nk’uko byatangajwe, ahubwo ko ari ibinyoma kugira ngo ibintu bitagenda neza.” Yongeyeho ko ari umutoza wubaha amasezerano ye ariko ko hari ibyo ubuyobozi bw’ikipe butari bwarashyize mu bikorwa.

Mu magambo ye yagize ati “ Buri gihe nubaha amasezerano yanjye ariko byasabaga kubashyiraho igitutu kugira ngo bashyire mu bikorwa amasezerano. Byose bizasubira mu buryo nzaba mpari kuwa Gatanu.” Umunyamabanga Rayon Sports, Oliver Gakwaya atangaza ko uyu mutoza atigeze abasezeraho kuko bamaze no kumwoherereza itike y’indege igomba kumugarura mu Rwanda kuri uyu wa Kane. Gakwaya yagize ati “ Ibyo ni ukubeshya kuko twamwoherereje itike y’indenge kugira ngo agaruke mu Rwanda kandi akomeze imirimo ye. Ibyo bindi ni ukubeshya.”

Donadei azagera mu Rwanda ahangana n’ikipe ya Police Fc kuwa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2015 kuri Stade ya Kicukiro. Src:igihe.com


Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/10/2015
  • Hashize 9 years