Umutoza wa Mavubi yatangaje icyatumye asaba ko Mashami yirukanwa .

  • admin
  • 15/12/2015
  • Hashize 8 years

Nyuma y’ amezi abiri gusa Johnny Mckinstry asabye ko Mashami Vincent wari umutoza wa APR FC aza kumwungiriza mu ikipe y’igihugu kugira ngo amufashe kugera ku nshingano ze, Mckinstry yahamije ko ari na we wifatiye icyemezo ko atagikeneye Mashami mu ikipe bityo anabisaba Minispoc.

Mckenstry Yagize ati:” Ijana ku ijana ninjye wasabye ko habaho impinduka. Nabitekerejeho mbere gato ya Cecafa mbibwira n’ubuyobozi bwa Ferwafa. Tuvuye muri Cecafa twaganiriye n’abayobozi ba Ferwafa na Minispoc mbabwira ko nifuza impinduka. Bambajije impamvu ndazibabwira. Na bo bati ni wowe mutoza mukuru icyo ushaka gukora ugikore.”

Mckinstry yakomeje avuga ko na mbere yo kugeza icyo cyifuzo ku bayobozi yabanje kwicarana na Mashami amubwira icyo yifuza. Yagize ati”Ni icyemezo nafashe ndashaka kukigarukaho cyane kuko Mashami ubwe twaraganiriye mu buryo bw’ibanga kandi n’ibyo twaganiriye bizaguma ari ibanga. Njye numvaga kugira ngo tujye ku murongo mwiza nifuza ndetse dutere imbere kurushaho ari uko twakora ziriya mpinduka; twarazikoze ubu turatekereza kwitwara neza muri CHAN. Impamvu nakoze ibi ni ukugira ngo tuzarusheho kwitwara neza nta kindi.”

Ku bijyanye no kuba ari we wisabiye ko Mashami agirwa umutoza wungirije uhoraho mu Mavubi, Mckinstry yavuze ko yamutoranyije agendeye ku makuru macye yari afite icyo gihe ariko ubu yamaze kumenya byinshi ari na yo mpamvu atakomeza kugendera ku bya kera. Yagize ati:” Hari byinshi ntari nzi mu mezi atatu ashize. Nagendeye ku byariho icyo gihe nyine ariko buri munsi hari byinshi ugenda ubona. Ibyo twamenye rero mu byumweru bishize byatumye hari impinduka ziba kandi ni ku nyungu z’ikipe. Twabikoze kugira ngo ikipe itere imbere kurushaho.”

Mashami we, aganira na IGIHE yavuze ko abona umutoza mukuru ari urwitwazo yashakaga kuko ubwe yumva ko yakoraga igishoboka cyose ngo ikipe itere imbere kandi nk’igihugu cye nta mpamvu n’imwe yari gutuma atishimira ko Amavubi yatera imbere.Yagize ati:” Ni igihugu cyanjye nakoreraga. Nta n’umuntu undusha kugikunda. Ikindi kandi ni ko kazi kantunze nta mpamvu yari gutuma ntifuza iterambere ry’ikipe y’igihugu cya njye. Biriya ni ugushaka urwitwazo gusa sinshaka kubivugaho byinshi.”

Biravugwa ko akazi Mashami yakoraga mu Mavubi gashobora gusigarana Jimmy Mulisa usanzwe ari umutoza w’ikipe y’Isonga, ndetse anungirije ushinzwe tekiniki mu ikipe y’igihugu.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/12/2015
  • Hashize 8 years