Umutoza wa APR FC yatanze ubutumwa kubafana bamushidikanyaho.

  • admin
  • 03/10/2015
  • Hashize 9 years

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel yahishuye ibanga ryamufashije gutsinda umukino wa mbere muri iyi kipe, ubwo bahuraga na Bugesera FC mu mukino wa shampiyona y’u Rwanda ku munsi wa kane.

APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0, mu mukino wabereye ku Kicukiro, ibitego byatsinzwe na Rwatubyaye Abdoul na Issa Bigirimana mu gice cya kabiri. Muri uyu mukino igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, umutoza wa APR FC atangaza ko ubwo bari mu karuhuko, yabwiye abakinnyi be kwigirira ikizere, bagakora nk’ibyo basanzwe bakora mu myitozo. “ Nababwiye gusa bakine umupira, bigirire icyizere, bakore nk’uko bakora mu myitozo, nta kindi.”

Rubona Emmanuel watsindaga umukino we wa mbere muri iyi kipe imaze kwegukana igikombe cya shampiyona inshuro 15, nyuma yo gutsindwa na Mukura VS ibitego 2-0, akanganya na Police FC igitego 1-1 kuva asimbuye abari abatoza ba APR FC, yatangaje ko kuri ubu bigenda biza gahoro gahoro ariko ngo icyangombwa ni uko abakinnyi bigirira icyizere. Ku bafana b’iyi kipe baba bashidikanye ku bushobozi bw’uyu mutoza, Rubona Emmanuel yagize ati:’

“Bazabona ibikorwa, ibikorwa byonyine ni byo bizavuga.” Nyuma y’ibyumweru bibiri amaze muri APR FC, Rubona Emmanuel akaba atangaza ko agenda yumvikana n’abakinnyi b’iyi kipe umunsi ku wundi.

Ku bakinnyi batandukanye batakigaragara mu kibuga nk’uko byari bisanzwe, barimo kapiteni w’iyi kipe, Nshutiyamagara Ismael Kodo, Rubona akaba yatangaje ko afite abakinnyi 30 kandi bose bashoboye aakaba ari yo mpamvu akinisha bamwe abandi

akabaruhutsa. Rubona Emmanuel yagizwe umutoza mukuru wa APR FC nyuma yaho Dusan Dule avuye muri iyi kipe, naho Mashami Vincent wariumutoza wungirije agabwa akazi gahoraho mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere izakomeza ku munsi wa gatanu mu byumweru bibiri bii imbere, nyuma y’umwiherero ikipe y’igihugu Amavubi igomba gukorera mu gihugu cya Maroc

Yanditswe na taget9@yahoo.com/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/10/2015
  • Hashize 9 years