Umutoza mushya wa Chelsea mu gihirahiro ku hazaza ha Diego Costa

  • admin
  • 04/08/2016
  • Hashize 8 years

Antonio Conte umutoza mushya w’ikipe ya Chelsea ari hagati nk’ururimi ku bijyanye n’ahazaza ha rutahizamu we Diego Costa, ni mu gihe ibinjyamakuru byo muri Espanye biri gukwirakwiza amakuru avugako uyu musore ari mu nzira zo kugaruka mu gihugu cye cyane cyane mu ikipe yamureze ya Atletico Madrid.

Inkuru dukesha igitangazamakuru cya Supersport ivugaga kop ku myaka 27 uyu munya espaanye ashobora kwigendera nyuma ty’imyaka ibiri yari amaze mu ikipe y’I London ya Chelsea. Ibi byagarutsweho cyane na nyuma y’uko atanifashishijwe mu mukino Chelsea yatsinzwemo na Real Madrid 3-2 bitewe n’imvune. Ikimenyetso simusiga ni inkuru zirikugaragara mu itangazamakuri hirya no hino mu Bwongereza zijyanye na Romelu Lukaka muri Chelsea. Mu gihe Everton yaba yoroheje ibya Lukaku akagaruka muri Chelsea byaba ari ugufungura umuryango usezerera Costa wari watsindiye iyi kipe ibitego 12 mu mwaka w’imikino ushize.

Mu magambo ye Antonio Conte yagize ati “Ubu Costa ni umukinnyi wacu. Uramutse umbajije niba ejo azaba akiri kumwe na twe, ntabyo nzi. Ubu ndabihamya ko ari umukinnyi wa Chelsea. Nta mukino n’umwe yari yakina kubera imvune gusa nakiranuka n’imvune nkabona ameze neza mu myitozo, birashoboka ko mwazamubona mu mukino utaha wa Milan AC.”

Conte kandi yanagize icyo avuga ku mukinnyi we w’inkingi ya mwampa Eden Hazard nyuma yo kuza agatsinda ibitego bibiri avuye ku gatebe k’abasimbura. Yagize ati “Eden Hazard yakinnye iminota 30 ayikoramo ibitangaza. Namukunze muri ubu buryo ataha izamu, byongeye ashobora no kutubera igisubizo cyiza anakinnye anyura ku mpande. Uyu munsi yakinnye inyuma y’umwataka arabikora azi neza ko ari ngombwa gukora cyane kuko ameze neza nk’abandi.” Umukino wa mbere wa Chelsea muri Shampiyona ni kuri uyu wa 15 Kanama aho bazakira mukeba basangiye umugi, Westham United.

Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/08/2016
  • Hashize 8 years