Umutoza Cassa Mbungo André yagiranye amasezerano n’ikipe ya Sunrise FC

  • admin
  • 27/02/2017
  • Hashize 8 years

Umutoza Cassa Mbungo André yagiranye amasezerano n’ikipe ya Sunrise FC, yo kuyitoza mu gusoza imikino ya shampiyona n’igikombe cy’amahoro uyu mwaka.

Cassa yemeza ko yabanje kureba ikipe kugira ngo abone gukora iyo mirimo, kuko atari asanzwe abana nayo.

Kuri uwo mutoza avuga ko yashatse gutoza muri icyo gihe gisigaye kuko bari babimusabye kugira ngo abafashe mu gihe gisigaye.

Cassa yagiye muri Sunrise FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 18, ariko nyuma y’umunsi umwe ikaba yarageze ku mwanya wa 9 n’amanota 21 nyuma yo gutsinda Marines FC 2-1 mu mpera z’iki cyumweru.

Umutoza Cassa Mbungo André

Uyu mutoza yemeza ko atari umutoza w’umukino ahubwo ko yajyaga inama mu kiruhuko ndetse akaba yari yatangiye gufasha mu myitozo ya nyuma ibanziriza uwo mukino.

Yakomeje avuga ko agomba gufasha abakinnyi kugira ngo arebe ko iyo kipe yagira aho igera ikava ku rwego iriho ikazamura urwego rwayo.

Abajijwe ku bijyanye n’ibibazo by’amikoro bivugwa muri iyo kipe, we yavuze ko icyo areba ari ibyo bumvikanye azakora nabo bagakora ibyabo.

Cassa agiye muri Sunrise FC nyuma y’uko birukanye Umunyanigeria Andrew Chibe watangiranye na shampiyona mu mwaka ushize.

Chibe yasezerewe ashinjwa kwitwara nabi imbere y’abayobozi b’ikipe ya Sunrise FC.

Cassa agiye muri Sunrise FC nyuma y’uko mu mwaka ushize yari umutoza wa Police FC.

Umutoza Cassa Mbungo André yagiranye amasezerano n’ikipe ya Sunrise FC, yo kuyitoza mu gusoza imikino ya shampiyona n’igikombe cy’amahoro uyu mwaka

Muhabura.rw

  • admin
  • 27/02/2017
  • Hashize 8 years