Umutekano 2019 : Abanzi bu Rwanda barakina n’umuriro uzabatwika’’ Perezida Kagame” None iryavuzwe riratashye

  • admin
  • 05/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Paul Kagame yavuze ko Leta y’u Rwanda izashakira igihugu umutekano “ku neza no ku ngufu”, ko abayirwanya aho bari hose u Rwanda ruzabageraho, ndetse ko abo bari “gukina n’umuriro”.

Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko umutekano w’u Rwanda, mu gihugu no hagati yarwo n’abandi, ugomba kuboneka “ku neza no ku ngufu”. Ko abawubangamiye nubwo baba bari hanze y’igihugu “bazagenda babageraho”.

Yagize ati: “N’abo bose mwumva ku maradio no kuri Internet, bariya ntibazi ibyo bavuga, ntibazi ibyo bakinisha”.

“Babivuga bibwira ko bari kure.. koko bari kure y’umuriro, ariko umunsi wegereye umuriro uzabotsa”.

Yizeje abaturage ko igihe cyo kubura umutekano cyarangiye. Ati : “Iki ni igihe cyo gushaka amahoro ku neza cyangwa ku bundi buryo”.

Abanzi bu Rwanda barakina n’umuriro uzabatwika’’ Perezida Kagame” None iryavuzwe riratashye

DORE URUTONDE RW’ABANZI BU RWANDA BAKOMEYE BAMAZE GUHURA N’IKIBATSI CY’UMURIRO

1. Mudacumura

Inkuru y’urupfu rwa Mudacumura yasakaye mu gitondo cyo kuwa 18 Nzeri 2019, nyuma y’imyaka 20 yari amaze afatwa nk’umucurabwenge w’ibikorwa bya FDLR mu burasirazuba bwa Congo muri Kivu y’Amajyaruguru. Mudacumura yarashwe aguwe gitumo

JPEG - 107.7 kb
Mudacumura wafatwaga nk’umucurabwenge w’ibikorwa bya FDLR mu burasirazuba bwa Congo

2.Br. Gen. Juvenal Musabyimana

Inkuru y’urupfu ya Br. Gen. Juvenal Musabyimana yasakaye Ku’itariki ya 09 Ugushyingo 2019, ahagana saa munani z’amanywa, ivuga ko Br. Gen. Juvenal Musabyimana bakundaga kwita Michel Africa wari umuyobozi mukuru w’igisirikare cy’umutwe wa RUD-Urunana yarasiwe mu gace ka Rutshuru muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo hafi y’umupaka wa Uganda, ahita apfa. yarasanywe n’abandi barwanyi batanu bakomeye mu gace ka Binza bahita bapfa.

JPEG - 98.2 kb
Br. Gen. Juvenal Musabyimana bakundaga kwita Michel Africa wari umuyobozi mukuru w’igisirikare cy’umutwe wa RUD-Urunana

3.Col.Muhawenimana Theogene

Inkuru y’urupfu rwa Col.Muhawenimana Theogene uzwi ku izina rya Festus wayoboraga inyeshyamba za FLN yicanwe n’abarwanyi be basaga 80. yasakaye ku’itariki ya 3 ukuboza , Col.Muhawenimana ngo yarasiwe mu mirwano yabaye mu ishyamba rya Kahuzi -Biega na Kinono ho muri Teritwari ya Kalehe, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, akaba yari umuyobozi wa Batayo yitwa AXES I, yari ishinzwe kurinda icyicaro gikuru cya Gen.Wilson Irategeka. uyu mu koloneli yapfanye n’abandi bakomeye barimo Maj.Rusanganwa Felix uzwi ku mazina ya Gbado, Maj Runyuki, Maj.Kibata, Capt Tumaine Maulice wari ukuriye Kompanyi CRAP na Hakizabera Alphonse na Capt Sibomana Musafiri wabarizwaga mu rwego rw’iperereza n’abandi barwanyi bato.

JPEG - 172 kb
Col.Muhawenimana Theogene uzwi ku izina rya Festus wayoboraga inyeshyamba za FLN

Inkuru y’urupfu rwa Captain Sibomana “Sibo” Charles wari ukuriye imirwano na Major Habib Madhatiru wafashwe mpiri bo muri RNC

Inkuru y’urupfu rwa Captain Sibomana “Sibo” Charles wari ukuriye imirwano mu ngabo za Kayumba rwabaye nyuma yo gukubitwa ikibatsi n’abasirikare FARDC, ingabo za kayumba zihunga zigana mu Burasirazuba bwa Congo zerekeza muri Uganda, aho zahuriye n’uruva gusenya zikahatikirira.

Ibi bikorwa byashegeshe cyane abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa kuko bamwe mu bari abayobozi b’ingabo bakuru muri RNC biciwe muri iki gitero, abandi bafatwa mpiri. Ni igitero cyaguyemo Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles wari ukuriye imirwano na Major Habib Madhatiru,wari wungirije Kayumba yafashwe ari muzima afite ibikomere by’amasasu. abacitse ku icumu birutse bajyana na Col. Kanyemera na Kabandana, bava muri Bijabo bamanuka mu ishyamba ry’ikibira bajya aho bita Baraka bava Baraka banyura muri Lac Tanganyika berekeza mu kirwa cya Kazimya, baratorongera bahungira Tanzania.

PNG - 648.8 kb
Captain Sibomana “Sibo” Charles wari ukuriye imirwano

ABATARAPFUYE BARAFASHWE

1.Major Nsabimana Callixte “Sankara”.

u Rwanda rwatangaje ko rufite uwari umuvugizi w’umutwe wa FNL, Major Nsabimana Callixte “Sankara”.

JPEG - 119 kb
Major Nsabimana Callixte

Mu mpera y’umwaka ushize, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yahaye u Rwanda umuvugizi ndetse n’ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR -Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabohereje mu Rwanda uko ari babiri bari mu buyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR barimo Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza

2.Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR

JPEG - 53.3 kb
La Forge Bazeye Fils wahoze ari umuvugizi wa FDLR na we yarafashwe

3.Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza Abega wari ushinzwe iperereza

JPEG - 30 kb
Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza Abega wari ushinzwe iperereza

4. Major Habib Madhatiru

Major Habib Madhatiru wari wungirije Kayumba yafashwe ari muzima afite ibikomere by’amasasu

JPEG - 212.3 kb
Major Habib Madhatiru

5.Lt.Col HABIMANA Jean Damacsene uzwi nka Manudi Asifiwe

Lt.Col HABIMANA Jean Damacsene uzwi nka Manudi Asifiwe Komanda wa CRAP SPECIAL FORCE ya FDLR yatawe muri yombi ari mu bikorwa by’ubutasi na FARDC

Kuwa 03 Ukoboza 2019 nibwo byamenyekanye ko Liyetona Koloneri Manudi Asifiwe wari Komanda CRAP wa FDLR yatawe muri yombi na FARDC, byemezwa .

Uyu Liyetona Koloneri Manudi Asifiwe yatawe muriyombi ,yaraje mu bikorwa by’ubutasi ahitwa mu Ndoshyo mugace kitwa Mutaho muri Teritwari ya Nyiragongo ubusanzwe Liyetona Koloneri Manudi Asifiwe, akaba ari nawe wagiye ayobora ibitero byibasiye abasivili mu mirenge ya Busasamana na Bugeshi ho mu Karere ka Rubavu.

JPEG - 35.2 kb
Lt.Col HABIMANA Jean Damacsene

Iki ni ikintu gikomeye mu bigize umuyobozi Nyawe ukunda igihugu Perezida Paul Kagame yavuze ko Leta y’u Rwanda izashakira igihugu umutekano

iki ni ikintu gikomeye mu bigize umuyobozi wese, icyubahiro n’igitinyiro izina ryawe rishyigirwaho byonyine birahagije ngo utere ubwoba ugere no kucyo ugamije , nta gikorwa kidasanzwe kindi bigusabye. Izina ryawe ririnde uko ushoboye kwose ngo he kugira n’ikirikoraho icyo ukirwanye wivuye inyuma na mbere yuko kibaho. Noneho rero ifashishe inenge zose zihuzwa n’amazina y’abo mumutavuga rumwe , ubasenye bagwe hasi ku buryo nta cyizere na gito bashobora kugirirwa. Umwanzi uramusenya kuburyo bw’umubiri na roho.

Ruhumuriza Richard / MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/12/2019
  • Hashize 4 years