Umusore yateye ivi yambika Shaddy Boo impeta none byateje urujijo mu bantu [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 30/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mbabazi Shadia [Shaddy Boo], umwe mu bagore bazwi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo mu Rwanda, yatunguranye ndetse ashyira benshi mu rujijo biturutse ku mpeta yambitswe n’umusore bicyekwa ko baba bakundana mu ibanga kandi bafite gahunda yo kurushinga vuba aha.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hakwirakwiye amafoto agaragaza Shaddy Boo yambikwa impeta n’umusore bivugwa ko bagiye kubana. Uyu mugore we yavuze ko ari “inshuti y’umuryango” akavuga ko nta na gahunda yo kurushinga ateganya.

Shaddy Boo yahoze abana na Producer Meddy Saleh batandukana mu 2016, muri iki gihe asigaye akurikiwe mu buryo budasanzwe kubera ibyo akorera ku mbuga nkoranyambaga.

Inkuru z’ubukwe bwa Shaddy Boo zazamuwe n’amafoto agaragaza uyu mugore w’abana babiri yambaye impeta y’urukundo ndetse n’indi ari kumwe n’umusore wayimwambitse, umunyamideli witwa ‘Pogba’.

Shaddy Boo kandi yavuze ko ifoto yakwirakwijwe yambikwa impeta itavuze ko agiye kurushinga anahakana ibivugwa ko byaba ari uburyo bwo gushaka uburyo yavugwa mu itangazamakuru. Iyo abajijwe ku bijyanye n’inkuru zivuga ko agiye kurushinga abanza guseka cyane ubundi akabona guhakana.

Shaddy Boo yagize ati “Ntabwo ari byo biriya bintu, ni ibihuha ntabwo ari ukuri, kandi uriya ni inshuti y’umuryango ntabwo ari umuntu dukundana. Ntabwo byari ukwambikana impeta, byari ugukina. Biriya ntabwo ari ibintu bya vuba, nta n’ubukwe, nta n’umuntu dukundana, ntawe. Oya.”

Shaddy Boo yakomeje ati “Twari turi gusangira ifutari, umuntu ahita afata ifoto gutyo ayishyira hanze. Ntabwo ari njye wabikoze gutyo ni iyo nshuti ye yindi. Ntabwo twari tuzi ko ayishyira hanze kuko ushobora kugira ngo ni ukwikinira ariko byagera hanze ugasanga bibaye ibindi bindi nk’uko byanagenze.”

Iyo abajijwe amakuru kuri uwo musore, amutsinda nk’abakuru ndetse akirinda gutangaza byinshi kuri we agahita akubita agatwenge aseka ati “Kubera iki se namuvuga, wenda we ntashaka kujya kuri izo mbuga nkoranyambaga ahubwo sinzi impamvu bamushyizeho.”

Shaddy Boo amaze iminsi ashyira kuri Instagram amafoto aherekejwe n’amagambo ashimangira ko ari mu rukundo ndetse ku kiganza cye hakagaragara impeta y’urukundo.

Shaddy Boo amaze guca agahigo mu bagore bari guca ibintu muri iki gihe, ni we umaze kugaragara kenshi mu bihe byiza n’abahanzi basuye u Rwanda mu minsi mike ishize. Ubwo Diamond aheruka i Kigali barishimanye ndetse hari amafoto yabo yagiye hanze bari kumwe muri hoteli uyu muhanzi yari acumbitsemo.

Uheruka ni Davido wakoze igitaramo mu Rwanda yahava agasura Instagram ya Shaddy Boo agashyira utumenyetso tw’umutima [dusobanura urukundo] ku mafoto ye menshi ndetse n’andi magambo yavugishije benshi. Mu minsi ishize byavuzwe ko uyu mugore yagiye guhurira na Davido mu Mujyi wa Paris aho yakoreye igitaramo.

Umusore yateye ivi yambika Shaddy Boo impeta none byateje urujijo mu bantu

Iyo abajijwe amakuru kuri uwo musore, amutsinda nk’abakuru ndetse akirinda gutangaza byinshi kuri we agahita akubita agatwenge aseka

Uyu mugore we yavuze ko ari “inshuti y’umuryango” akavuga ko nta na gahunda yo kurushinga ateganya.

IBYO DUKORA UBICYENEYE WATWANDIKIRA KURI EMAIL:Muhabura10@gmail.com


Muhabura.rw

  • admin
  • 30/05/2018
  • Hashize 6 years