Umusirikare Yafatiwe Ibihano

  • admin
  • 05/06/2017
  • Hashize 7 years

Leta zunze z’Amerika yafatiye ibihano by’ubutunzi uwundi mutegetsi mukuru mu gisirikare cya Republika iharanira demokarasi ya Kongo.

Jenerali François Olenga, ushinzwe urwego rucunga umukuru w’igihugu ashijwa n’Amerika kubangamira demokarasi mu gihugu mu gushyigikira igundira rya perezida Joseph Kabila k’ubutegetsi inyuma ya mandaye nk’umukuru w’igihugu irangiriye mu kwezi kwa cumi na kabiri.

Urwego ayoboye rushinjwa kandi kuba rwarakoreye iyacarubozo abatavuga rumwe n’ubutegetsi, runakora ubwicanyi , kandi runabangamira ibikorwa by’indorerezi za ONU nkuko bikomeza bivugwa na Leta muri Amerika.

Ubutunzi jenerali Olenga afite muri Amerika bwafashwe kandi nta migenderanire iy’ariyo yose yemerewe kugirana n’abari k’ubutaka bw’Amerika.

Yanditswe na Niyomugabo Robert/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/06/2017
  • Hashize 7 years