Umusirikare wa Congo uherutse gufatirwa mu mirwano y’ingabo za Congo n’iz’u Rwanda yasubijwe iwabo

  • admin
  • 02/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umusirikare wa Congo witwa Sergent Major Malanga Bombole uherutse gufatirwa mu mirwano yahanganishije ingabo za Congo n’iz’u Rwanda yasubijwe iwabo.

Sergent Maj Malanga yafatiwe mu mudugudu wa Cyamabuye mu Kagari ka Rusura mu Murenge Busasamana ku gicamunsi cya tariki 13 Gahyantare 2018, nyuma y’uko ingabo za Congo zari zinjiye mu Rwanda zishaka kurwana.

Nyuma y’ibyumweru bibiri afungiwe mu Rwanda. ingabo z’u Rwanda zamushyikirije itsinda rishinzwe kugenzura amakimbirane ku mipaka ihuza Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi bihugu (EJMV).

JPEG - 53.4 kb
Sergent Major Malanga yashyikirijwe itsinda rishinzwe gukemura ibibazo hagati y’ibihugu muri aka gace

Sergent Major Malanga Bombole yavuze ko afatwa atari yamenye ko yinjiye mu butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati “Navuye ahitwa Kabagana, mbwiwe ko hari umusirikare urwaye. Nakoze urugendo runini kugira ngo mugereho hafi ya Gitotoma.

“Nari mfite imbunda n’icyombo nisanga nageze mu birindiro by’ingabo z’u Rwanda. Zansabye gusubira inyuma, nakomeje gushaka inzira nabwo nibona ndi mu basirikare b’u Rwanda.”

Ku buzima yari abayeho mu Rwanda mu byumweru bibiri ahamaze, Sergent Maj. Malonga yemeza ko yari afashwe neza nta kibazo yigeze agira.

Ati “Bakimfata nagize ubwoba ariko bangejeje ku muyobozi bamfashe neza, barangaburira ndetse nshobora no gukaraba.”

Uyoboye itsinda rya EJVM, Col Mateus Antonio Valodia, yashimiye ingabo z’u Rwanda uburyo zitwara mu kibazo cy’ingabo za Congo zivogera umupaka w’u Rwanda.

Ati “u Rwanda na Congo ni ibuhugu by’ibituranyi, kandi dushimira u Rwanda uburyo rukemura ibibazo biciye mu biganiro, kandi turizera ko tuzakomeza gukorana.”

Sgt Maj Malanga ni umusirikare wa FARDC wa 35 ufatiwe ku butaka bw’u Rwanda agasubizwa mu gihugu cye.

JPEG - 42.2 kb
Umusirikare wafatiwe kurugamba wa RDC avugako mu Rwanda hamuguyeneza

Yinjiye mu Rwanda nyuma y’uko abasirikare ba Congo binjiye mu Rwanda bakarasana n’ingabo z’u Rwanda kuwa 13 Gashyantare, batatu bakahasiga ubuzima.

Ingabo z’u Rwanda zishyikiriza ingabo za Congo abasirikare baguye mu Rwanda, zari zasabye ko zajya zihura n’ubuyobozi bw’ingabo za Congo mu gukemeura ibibazo hatabayeho ibibazo byo kurasana.

JPEG - 45 kb
Sergent Major Malanga Bombole umusirikare wa Congo uherutse gufatirwa mu mirwano yahanganishije ingabo za Congo n’iz’u Rwanda yasubijwe iwabo.

Chief Editor

  • admin
  • 02/03/2018
  • Hashize 6 years