Umusirikare mukuru urinda umwami Salman wa Arabie Saoudite yishwe arashwe n’inshuti ye magara

  • admin
  • 29/09/2019
  • Hashize 5 years

Abategetsi baravuga ko umwe mu barinda umwami Salman wa Arabie Saoudite yishwe n’umwe mu nshuti ze nyuma yo gushyamirana hagati yabo ndetse hanakomereka abantu barindwi bari hafi aho y’aho barwaniye.

Amakuru ducyesha Khaleejtimes avuga ko Gen Abdel Aziz al-Fagham yari yasuye inshuti ubwo yashyamiranaga na Mamdouh bin Meshaal Al Ali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.

Itangazo rya polisi rivuga ko Ali yahise ava mu nzu aho mu mujyi wa Jeddah akajya kuzana imbunda ari yo yarashishije uwo urinda umwami Salman.

Yahise yicwa arashwe nyuma yo kwanga kwishyikiriza polisi, nkuko iryo tangazo ribivuga.Gen Fagham yaje gupfira mu bitaro kubera ibikomere.

Abantu barindwi bakomeretse barimo babiri bo muri urwo rugo rw’inshuti Gen Fagham yari yasuye, ndetse n’abashinzwe umutekano batanu bari bari muri uko kurasana.

Gen Fagham yari azwi cyane n’abaturage ba Arabie Saoudite.Yari umuntu wa hafi cyane w’umwani Salman ndetse igihe kinini yamaze amurinda kirimo no kurinda se wapfuye, umwami Abdullah.

Ku mbuga nkoranyambaga hatangajwe ubutumwa bw’akababaro, bamwe bamwita intwari na malayika murinzi.

Umwami Salman yimye ingoma mu mwaka wa 2015 afite imyaka 79.

Benshi bakurikiranira hafi ibya politike y’ubwami bwa Arabie Saoudite bavuga ko umuhungu we, igikomangoma Mohammed bin Salman, ari we ufite ububasha nyabubasha muri iki gihugu.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/09/2019
  • Hashize 5 years