Umushyikirano2016: Minisitiri Uwacu yijeje inzu ndangamateka y’Urugamba rwo kubohoza igihugu
- 16/12/2016
- Hashize 8 years
Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda Madame Uwacu Julienne yahamije ko hamaze gukorwa inyigo ijyanye n’icyifuzo gihuriweho n’abanyarwanda benshi ko ku Mulindi wa Byumba hakubakwa Inzu Ndangamurage y’Urugamba rwo Kubohoza igihugu.
Ibijyanye n’imirimo yo kubaka iyi ngoro ndangamurage byari bimaze hafi imyaka ine Perezida Kagame ashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ingoro ndangamurage igaragaza urugamba rwo kubohora igihugu ku Mulindi wa Byumba, umushinga wakomeje kudindizwa no kudakorerwa inyigo ihamye bivuye ku kutagira inzobere mu bikorwa byerekeye umuco gusa muri iyi nama y’Umushyikirano Minisitiri Uwacu yemeje ko iyi ngoro ndangamurage igiye kubakwa mu mwaka utaha.
Ni icyifuzo cyakomeje kugaragazwa n’Abanyarwanda benshi bigera n’ubwo Minisiteri ifite mu nshingano Umuco na Siporo ifata umwanzuro wo kwiga uburyo iki kifuzo cy’Abanyarwanda cyashyirw mu bikorwa gusa nk’uko Minisitiri Uwacu yagiragarije Imbere ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange ngo haracyari imbogamizi bitewe n’uko basanga Urugamba rwo kubohoza igihugu rufite amateka ahantu hanyuranye naho byasabye ko bamanza kuhatekerezaho.
Minisitiri Uwacu yagize ati “Ni umushinga tumaranye iminsi nka Minisiteri y’Umuco na Siporo gusa ikibazo cyabayeho ni uko urugamba rwo kubohora igihugu buriya rufite amateka menshi twashatse aho twashyira iyo nzu ndangamurage tubona ari henshi hashobora kujya iyo nyubako ariko nyine ikibazo guhitamo gusa kugeza ubu inyigo yarakozwe ndahamya ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2017 ndizera ko iyo nzu izubakwa kandi turabyizeza Abanyarwanda”
Ubwo Minisitiri w’umuco na siporo yagezaga ku Badepite uko ingengo y’imari y’umwaka wa 2016/2017 izakoreshwa, Abadepite babajije niba hazubakwa ingoro ndangamateka igaragaza urugamba rwo kubohora igihugu, bikanafasha abantu gukomeza gusobanukirwa n’amateka y’igihugu.
Minisitiri Uwacu Julienne yatangaje ko kuba nta nzobere zikomeye mu by’umuco igihugu gifite, byatumye icyo gikorwa gisa n’ikidindira. Gusa avuga ko kuri ubu inyigo yarangiye, hasigaye kuyisuzuma yakwemezwa hagashakishwa umuntu ugomba kuyubaka.
Muri iyi nama y’Umushyikirano hakemuwe ibibazo byinshi abanyarwanda bamaranye iminsi hari bimwe byasubijwe muri iyi nama ndetse n’ibindi byashykirijwe abo bireba bakaba bavuye muri iyi nama bemereye Perezida Kagame n’Abanyarwanda ko bagiye kubikemura vuba.
Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw