Umushyikirano 2016: Abibwiraga ko ningera mu Rwanda nzagirirwa nabi bamenye ko ndi ku Ibere hababaje ibyabo

  • admin
  • 16/12/2016
  • Hashize 7 years

Albert Rukerantare, Umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ububiligi akaba ari uwahoze arwanya Leta y’u Rwanda yagaragaje imvamutima ubwo yari ahawe umwanya ngo atange igitekerezo cyangwa abaze ikibazo mu nama y’Umushyikirano yari iri kuba ku nshuro yayo ya 14 muri Kigali Convention Centre, yavuze ko ajya kuva mu Bubiligi bamubwiye ko nagera mu Rwanda azagirirwa nabi ariko kuri ubu akaba ari ku ibere (arimo guteteshwa).

Hari ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ndetse akaba ari nawo munsi usoza iyi nama isanzwe imara iminsi ibiri igahuza Umukuru w’Igihugu, Abahagarariye abanyanrwanda mu ngeri zose, Abanyamakuru bo mu Rwanda, abo mu Karere ndetse n’abo ku Isi yose muri rusange, Abanyarwanda baba mu mahanga, Inshuti z’u Rwanda ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Iyi nama iba igamije gusuzumira hamwe ibyagezweho n’abanyarwanda, Uburyo bwo kubibungabunga ndetse n’uburyo hareberwa hamwe icyo Abanyarwanda bifuza n’uburyo cyagerwaho.

Nk’uko biteganwa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003, Umukuru w’Igihugu ayobora ndetse akanagena abagomba kwitabira iyi nama y’Umushyikirano.

Kuri iyi nshuro ya 14 inama y’Umushyikirano ibaye yari ifite insanganyamatsiko igira iti “ Dufatanije twubake u Rwanda twifuza”.

Uyu wa 16 Ukuboza 2016 ubwo hasozwaga inama y’Umushyikirano nk’uko bisanzwe bigenda habaho umwanya wo kwakira, Ibyifuzo, Ibibazo, Ibitekerezo, ndetse n’Inyunganizi z’Abanyarwanda bose baba bakurikiye Inama y’Umushyikirano, ibi bikaba bikorwa hifashishijwe inzira zinyuranye harimo n’imbuga nkoranyambaga.

Kuri iyi nshuro ya 14, Abanyarwanda bagiye bafata amajambo bose bakunze kugaruka bashimira ibimaze kugerwaho ndetse n’abagiye bagaragaza ibibazo wasangaga Atari bimwe ubona ko ari iby’ingutu cyane ko ibyinshi byahitaga bibonerwa umuti muri iyi nama, ni ibintu bisobanuye ikintu gikomeye muri Politiki cyane ko bose bagaragazaga ko ibyiza bigamba bagezeho babikesha Ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Kagame ndetse bakanagaragaza ko bifuza ko yazakomeza no kubayobora muri manda itaha agakomeza kubageza kuri ibyo byiza by’indashyikirwa.

Ubwo yahabwaga umwanya wo gutanga igitekerezo cye, Albert Rukerantare, Umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ububiligi wavuze ko ari umwe mu bahoze barwanya Leta y’u Rwanda ndetse anavuga ko ajya kuza mu Rwanda bamubwiye ko azagirirwa nabi ubwo azaba ageze mu Rwanda ariko kuri ubu akaba yatunguwe ku buryo budasanzwe

Albert Rukerantare yagize ati “Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nitwa Albert Rukerantare mba mu Bubiligi nkaba mfashe ijambo ngirango mbashimire by’umwihariko kubera ko kuba ndi hano ni ubwa mbere nyuma y’imyaka 23 mu buhungiro ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndagira ngo mbere yo kugira icyo mvuga mbanze mare impungenge abavandimwe nasize mu Bubiligi bankurikije ama telefone bamabaza ko ntageze mu Rwanda ngo ngirirwe nabi, ubu bwose ndagirango mbabwire ko nageze mu gihugu cyange iwacu mu Rwanda kandi ko nakiriwe neza abikangaga ko hari icyo nzaba ahubwo ubu bamenye ko Ndi ku Ibere ndi konka hababaje ibyabo”

Albert yakomeje avuga ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndabashimira by’umwihariko kubera ibyo nabonye guhera ejo haba ubutumwa bw’abanyarwanda uburyo babishimiye ndabigushimiye kandi nange byaranshimshije ubu rwose uwambaza navuga ibyiza byinshi mukora Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mu byo benshi bavuze mukora mu kwihesha agaciro no guhesha agaciro abanyarwanda ndagirango mbishimangire ko mushishikajwe no guhesha agaciro Abanyarwanda”

Nka nge by’umwihariko wahoze urwanya Leta nahoze ndi mu barwanya Leta ndetse mu bikorwa byinshi nkaba ndi no ku Isonga ariko Nyakubahwa Perezida ntibyababujije kunyakira mu Rwanda ngo nze mfatanye n’abandi dusubire dufatanye ku rwubaka, Icyo nashakaga ni ukugushimira mubyeyi hanyuma nange nkabararika Banyarwanda nti kuri ya Tariki nange ndayishyigikiye tuzitorere Paul Kagame”

Arbert Rukerantare yashimishije bantu ku gitekerezo cye kimwe n’ibindi bitekerezo byagiye bigarukwaho byakomeje gushimangira ko u Rwanda ari igihugu kibaye mu bumwe bw’abagituye ndetse n’ubuyobozi bwabo bukaba indashyikirwa mu guha agaciro Umuyoborwa, ahanini usanga aribyo Abanyarwanda baheraho bavuga ko Umukuru w’Igihugu Paul Kagame akwiye kuzakomez kubajya imbere nabo bakamujya inyuma hanyuma bakamufasha kubaka u Rwanda.
Albert Rukerantare (wambaye ikarita n’ikoti rijya kuba umweru-Utambaye Luneti) wahoze arwanya Leta y’u Rwanda kuri ubu niwe ushima ibyiza byagezweho n’Abanyarwanda barangajwe imbere n’umukuru w’Igihugu Paul Kagame



Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 16/12/2016
  • Hashize 7 years