Umushumba wa Kiliziya Gatolika agiye kwemerera abagabo bafite abagore kuba abapadiri

  • admin
  • 03/11/2017
  • Hashize 6 years

Papa Francis, yemeye ko habaho ibiganiro ku guha abagabo bafite abagore n’abana uburenganzira bwo kuba abapadiri.



Papa Francis wakunze gufata imyanzuro ntivugweho rumwe muri kiliziya, yemereye abasenyeri bo muri Brazil mu gace ka Amazon kuzakora Sinodi bakaganira ku buryo abagabo basanzwe babana n’abagore bazajya bemererwa guhabwa ubupadiri.

Nk’uko tubikesha AFP, uwo mwanzuro ugamije gukemura ikibazo cyo kubura abasore baba abapadiri cyane cyane mu duce tw’ibyaro, ariko ushobora kuzana amacakubiri muri Kiliziya.

Kuri ubu muri Kiliziya havugwamo umwuka utari mwiza ushingiye ku mpinduka zo koroshya ibintu Papa Francis akomeje gukora, zirimo no kuba kiliziya yumva abatinganyi ko atari abo guhabwa akato.

Kiliziya Gatolika yari isanzwe ifite abapadiri bake bafite abagore biganjemo abahoze ari abapasiteri b’Abangilikani bahinduye idini.

Icyifuzo cy’abapadiri bafite abagore n’icyo kwemerera abapadiri basanzweho gushaka abagore cyatanzwe na Cardinal wa Brazil, Claudio Hummes, usanzwe ari inshuti ikomeye ya Papa Francis.

Ibi bituma abakurikiranira hafi iby’i Vatikani bahamya ko mu gihe gito kiri imbere abapadiri bazemererwa gushyingirwa.

Hari abapadiri nka Paddy O’ Kane wo muri Ireland bemeza ko Papa Francis agiye kubanza kubyemerera abapadiri bo muri Brazil, akareba uko babyifatamo hanyuma akazabyemerera n’abo mu bindi bihugu.

Umushumba wa Kiliziya muri uyu mwaka nanone yabwiye ikinyamakuru Die Zeit ati “Tugomba kumva ko guha ubupadiri abagabo bafite abagore bishoboka. Hanyuma tuzashyiraho imirimo yihariye bemerewe gukora nk’urugero gufasha abaturage bo mu byaro bya kure.”

Papa Francis n’uwamubanjirije Benoit XVI, bose bahuriza ku kuba ubusiribateri bw’abapadiri atari ihame ntakuka kuko bishobora kuganirwaho bitandukanye nuko byafatwaga muri kiliziya yo hambere.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/11/2017
  • Hashize 6 years