Umushoferi yashimuse abanyeshuri b’abana yari atwaye imodoka ahita ayiha inkongi y’umuriro

  • admin
  • 21/03/2019
  • Hashize 5 years

Imodoka ya bisi itwaye abanyeshuri b’abana 51 yashimuswe n’umushoferi wari uyitwaye ndetse ihabwa inkongi hafi y’umujyi wa Milan mu Butaliyani.Iyi bisi kandi yanagonganye n’izindi modoka eshatu mbere yuko umushoferi wayo ayisohokamo akayita akagenda.

Abo bana, bamwe muri bo bakaba bari baboshye, baje gutabarwa hamenwe ibirahuri by’amadirishya y’inyuma y’iyo bisi kandi nta n’umwe muri bo wakomeretse bikabije.

Abantu 14 bagize ikibazo cyo guherwa umwuka kubera guhumeka imyotsi.

Uwo mushoferi w’imyaka 47 y’amavuko ufite ubwenegihugu bw’Ubutaliyani ariko akaba afite inkomoko muri Senegali, yatawe muri yombi.

Amakuru avuga ko uwo mushoferi yaba yabanje kwigamba agira ati”Nta n’umwe uri burokoke”.

Amagambo ya Francesco Greco, umushinjacyaha mukuru wo mu mujyi wa Milan, yasubiwemo agira ati “Cyabaye igitangaza, byashobokaga ko bahapfira”.

Umwarimu wari muri iyo modoka yavuze ko uwo mushoferi ucyekwaho gukora ibyo – watangajwe na polisi ko ari Ousseynou Sy – yari azwiho kurakarira gahunda ijyanye n’abimukira yo muri iki gihugu ndetse akarakazwa n’impfu z’abikumira zo mu nyanja ya Méditerranée.

Umuvugizi wa polisi,Marco Palmieri, yavuze ko uwo ucyekwa yateye hejuru asaba ko hahagarikwa impfu z’abimukira zikunze kubaho mu nyanja.

Ati “Muhagarike impfu zo mu nyanja, ngiye kwica abantu”.

Abashinjacyaha bavuga ko uyu ucyekwa ashinjwa ibyaha by’ishimuta, kugerageza kwica abantu mu kivunge, guteza inkongi y’umuriro ndetse yo kurwanya abamutaga muri yombi.

Bwana Greco yavuze ko abategetsi bagitekereza ku kuba bashobora no kumushinja ibyaha by’iterabwoba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Alberto Nobili, ukuriye ibikorwa byo kurwanya iterabwoba akaba akorera mu biro by’umushinjacyaha wa Milan, yavuze ko uyu ucyekwa yari asanzwe azwi na polisi, kubera ko mu bihe byashize yahamwe n’icyaha cyo gukubita no gutwara imodoka yanyoye.

Ibiro ntaramakuru AFP bitangaza ko abategetsi bo muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Butaliyani bari gukora iperereza ku kuba bashobora kumwambura ubwenegihugu bw’Ubutaliyani.

Itegeko-teka ryasohotse mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2018 ryoroshya igikorwa cyo gusubiza abimukira iwabo aho bakomoka mu gihe baba bakoze ibyaha bikomeye.

Ababyeyi bagiye gutwara abana babo kuri polisi nyuma yo kurokorwa muri iyo bisi

Yanditswe na Hbarurema Djamali

  • admin
  • 21/03/2019
  • Hashize 5 years