Umushoferi winjizaga ibitemewe mu Rwanda yataye imodoka ariruka ubwo yabonaga polisi

  • admin
  • 21/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu mikwabu yakoreye mu Ntara y’Amajyaruguru niy’Iburengerazuba, hafashwe amoko atandukanye y’ibiyobyabwenge n’imyenda ya caguwa byinjiraga mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rukomo, hafatiwe imodoka yari ipakiye ibiyobyabwenge birimo Kanyanga litiro 48, amakarito 10 ya Kick waragi n’amabalo atanu y’imyenda ya Caguwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo aya makuru amenyekane ari abaturage bayatanze.

Yagize ati ”Ni amakuru yatanzwe n’abaturage ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina ifite icyapa kiyiranga UAS 646 U iri buzane ibicuruzwa bya magendu, ubwo natwe duhita dutegura igikorwa cyokuyifata.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko iyi modoka yabonye abapolisi, abari bayirimo bahise bayivamo bariruka ubu bakaba bashakishwa.

Yaboneyeho kugira inama abagifite ingeso mbi yo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka, kuko ntaho bazacikira inzego z’umutekano.

Yakomeje avuga ko hari ingamba zafashwe cyane cyane mu Ntara zihana imbibi n’ibihugu by’abaturanyi usanga hakunze guturuka ibi biyobyabwenge, anaboneraho gushimira ubufatanye buri hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano hagamijwe gukumira ibyaha.

Yagize ati ”Ku bufatanye n’abaturage hafashwe ingamba zikomeye ko nta biyobyabwenge bizongera kwinjira mu gihugu cyacu, byose birava ku musaruro w’ubukangurambaga dukorera mu baturage tubasaba gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha”.

Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba ndetse n’Iburasirazuba ni Intara zikunze gufatirwamo ibiyobyabwenge cyane kubera ko zihana imbibi na bimwe mu bihugu ibiyobyabwenge nka Kanyanga bidafatwa nk’ibiyobyabwenge.

Umukwabu nk’uyu wanabereye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rwerere, aho imodoka ifite ibirango RD 567 U yafashwe ipakiye inzoga zo mu bwoko bwa Chief waragi amaduzeni 21.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko kugira ngo iyo modoka nayo ifatwe byaturutse ku baturage bari bamaze iminsi bavuga ko hari imodoka yinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/07/2018
  • Hashize 6 years