Umushakashatsi yagaraje uburyo umunani bwo gutahura abagabo bica abo bashakanye

  • admin
  • 01/09/2019
  • Hashize 5 years

Mu mwaka wa 2017, hafi abagore 30,000 ku isi bishwe n’abo bashakanye cyangwa abo bahoze barashakanye.

Impuguke mu bumenyi bwiga ku byaha n’abanyabyaha (’criminology’) wo mu Bwongereza, avuga ko abagabo bica abo bashakanye “bakurikiza ingengabihe yo kwica umuntu” ishobora gutahurwa na polisi igafasha mu kurinda impfu z’abantu.

Dr Jane Monckton Smith yasanze hari ibyiciro umunani byahuriweho ku bwicanyi 372 mu Bwongereza.

Uyu mwarimu wigisha kuri Kaminuza ya Gloucestershire mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubwongereza yavuze ko kugenzura imyitwarire bishobora kuba ikirango cy’ingenzi cyuko umuntu ashobora kuzica uwo bashakanye.

Se w’umwe mu bishwe avuga ko ubwo bushakashatsi bushobora gufasha mu “kurokora ubuzima”.

Dr Monckton Smith yavuze ko abagore bihariye ijanisha rya 80% ry’abicwa n’abo bashakanye – kandi ko akenshi uwo bashakanye aba ari uw’igitsina gabo.

Mu gukora ubushakashatsi bwe, yifashishije imibare yose ijyanye n’ubwicanyi aho umugore yari afitanye umubano n’uwamwishe – ndetse n’izindi ngero nyinshi z’inyongera nk’iz’abagabo bishwe n’abandi bagabo bahuza ibitsina na bo.

Ibyiciro umunani yasanze hafi muri ubwo bwicanyi ni ibi bikurikira:

1.Igihe kibanziriza umubano wabo w’urukundo cyaranzwe no kumugendaho agenzura buri kintu cyose akora cyangwa guhohoterwa n’uwa wagezeho akamwica

2.Urukundo rukura byihuse cyane rukavamo umubano ukomeye

3.Umubano ugahinduka uwiganjemo gupyinagaza no gutegeka buri kintu cyose

4.Imbarutso yo gukoma rutenderi ibangamira iryo pyinagaza n’itegeka rya buri kintu cyose ry’uwo uzamwica – urugero, umubano ukarangira cyangwa uwo uzica uwo bashakanye akagira ibibazo by’amikoro

5.Ibintu bigahuhuka – kwiyongera kw’amayeri uwo mwashakanye akoresha ngo agenzure buri kintu cyose, nko gukurikiranira hafi buri kintu cyose ukora cyangwa gukangisha ko yakwiyahura

6.Uwagezeho akica uwo bashakanye yagezeho ahindura imitekerereze – ahitamo gukomeza ku giti cye, haba mu kwihimura cyangwa kwica

7.Kunoza umugambi – uwagezeho akica uwo bashakanye ashobora kugura intwaro cyangwa agashaka uburyo azasanga uwo ashaka kwica ari wenyine

8.Kwica umuntu – umugabo yica uwo bashakanye, byashoboka akanakomeretsa abandi bantu, nk’abana ba nyakwigendera

Inshuro imwe yonyine aho icyiciro kimwe muri ibyo kitakurikijwe, ni ubwo abagabo batakurikije icyiciro cya mbere – ariko ubusanzwe ibyo byatewe nuko batari barigeze bagira umubano nabo mbere, nkuko Dr Monckton Smith abivuga.

Yabwiye BBC ducyesha iyi nkuru ko abantu bakunze kwishyiramo ko abica abo bashakanye cyangwa abo bari barashakanye babikora gutyo gusa batabiteguye, ariko ko abatekereza gutyo ibyo atari byo.

Yagize ati “Iyo utangiye kwitegereza uko ubwo bwicanyi bwose bwagenze, usanga harabayeho kubutegura, kugira umuhate wo kubukora, kandi iteka harabayeho gushaka kugenzura ku ngufu”.

Avuga kuri ubwo bushakashatsi, se wa Alice Ruggles, umugore w’imyaka 24 wishwe mu mwaka wa 2016 n’umusore bahoze bakundana, yavuze ko iyicwa ry’umukobwa we ryashoboraga kuba ryaraburijwemo iyo polisi iza kuba yari izi ibyo byiciro umunani by’umwicanyi bikubiye muri ubu bushakashatsi bwa Dr Monckton Smith.

Alice Ruggles yari amaze igihe agenzurwa kuri buri kintu cyose akoze n’uwo musore bahoze bakundana, nyuma yaho urukundo rwabo rurangiriye. Uwo musore yaje kumwica mu kwezi kwa cumi mu 2016.

Clive Ruggles, se wa Alice, yagize ati “Yari [uwo musore] afite amateka yo kugenzura buri kintu cyose no kwiharira – ibimenyetso byo kuburira byari bihari”.

Yongeyeho ati “Iyo [polisi] iza kuba izi ibyo byiciro umunani, yari kuba yarabonye – ubutumwa bwa hato na hato, gutoteza, n’ibindi byose nk’ibyo – byaragaragaraga neza ko yari ageze mu cyiciro cya gatanu”.

“Twizera rwose ko ibi byiciro nibisakara abantu bakabimenya, bizagira icyo bihindura mu bantu kandi ko bishoboka cyane ko bizarokora ubuzima bw’abantu”.

JPEG - 65.2 kb
Dr Jane Monckton Smith yasanze hari ibyiciro umunani byahuriweho ku bwicanyi 372 mu Bwongereza

Mu Bwongereza, Dr Monckton Smith amaze kwigisha ubwo buryo bwe by’ibyiciro umunani abunganira abandi mu mategeko, abahanga mu mitekerereze ya muntu, abapolisi n’abagenzura abakoze ibyaha.

Ubushakashatsi bwe bwanatangajwe mu kinyamakuru cyandika ku bushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abagore cyitwa Violence Against Women Journal, ndetse yizeye ko buzagera no ku bandi benshi ku isi.

Yagize ati “Bakibubona [ubushakashatsi], abagizweho ingaruka n’abakora mu kugenza ibyaha bahita bavuga bati, ’Mana yanjye we, uzi ko ibyo ndigukurikirana biri mu cyiciro cya gatatu’, cyangwa bati, ’Umubano wanjye ugeze mu cyiciro cya gatanu’”.

Avuga ko abapolisi ari bamwe mu bakiriye neza ubushakashatsi bwe ndetse bagatahura ibyiciro bihuye n’ibirego bari gukurikirana mu kazi kabo ka buri munsi, haba mu ihohoterwa ryo mu rugo n’ahandi.

Dr Monckton Smith avuga ko abapolisi nibamara gusobanukirwa n’ibyo byiciro umunani, bazashobora gukomeza kugenzura abashobora kuvamo abicanyi – mu gihe n’abanyura muri ibyo byiciro na bo bazashobora gusobanurira neza abakora mu rwego rwo kugenza no gukumira ibyaha ibibazo bari guhura nabyo.

Anavuga ko hagicyenewe gukorwa n’ubundi bushakashatsi bwakwibanda ku buryo abantu bashobora kwikura mu mahoro mu mubano (’relationship’) aho bakandamizwa, ndetse bukanibanda ku mpamvu zituma abantu bashaka gukandamiza abo bavuga ko bakunda.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/09/2019
  • Hashize 5 years