Umusesenguzi agaragaje igishobora kuva mu byo Tshisekedi yavuze kuri Perezida Kagame
Umusesenguzi mu bya Politiki avuga ko ibyo Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje kuri mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, atari byiza kuko bishobora gutuma gushakira umuti ibibazo biri mu mubano w’Ibihugu byombi, bigenda biguruntege.
Mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yagarutse birambuye ku mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaruka byumwihariko ku byakunze gutangazwa na Felix Tshisekedi wakunze kuvuga ko yifuza gutera u Rwanda.
Yagize ati “Uyu ukomeza kuvuga ibyo, namubwira ko twarambiwe intambara. Ubu dukeneye gukorana tugashaka amahoro hagati y’ibihugu byacu. Nushaka umuntu ufite ubumenyi ku ntambara, uzanshake. Hari icyo nyiziho. Kandi nzi ububi bwayo.”
Mu ijambo rye, Umukuru w’u Rwanda yakomeje agaragaza ko u Rwanda rwo ruhora rwifuza kubana neza n’abaturanyi ndetse n’amahanga yose kuko ruzi neza ko nta kiza cy’intambara. Ati “Ku bw’ibyo nzi n’impamvu nta kintu kiza nko kugira amahoro.”
Perezida Paul Kagame yakomeje agaragaza ikihishe inyuma y’ibitangazwa na Tshisekedi, ko ari iturufu yo kugira ngo asubikishe amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha.
Yagize ati “Kubera ko hari Igihugu kitegura amatora mu mwaka utaha wa 2023, kiri gukoresha ibishoboka byose kugira ngo habeho ibihe bidasanzwe kugira ngo amatora ataba. Muzi n’uburyo yatsinzemo amatora y’ubushize. None arashaka ko aya asubikwa. Ariko yakabaye ashaka indi mpamvu itari twe. ndatekereza ko twifitiye ibindi bibazo byacu ntidukeneye kongeraho iby’abandi.”
Nyuma y’iminsi ibiri Perezida Paul Kagame atangaje ibi, Felix Tshisekedi mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rw’Igihugu cye, yumvikanye mu magambo aremereye avuga ku mukuru w’u Rwanda.
Ni amagambo anyuranye n’ukuri tutifuje no gutangaza mu nkuru yacu, kuko bizwi neza n’Abanyarwanda ndetse n’Isi yose ko Perezida Paul Kagame ari umwe mu bayobozi bagize uruhare rukomeye mu miyoborere myiza yazamuye imibereho y’Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika.
Inzobere akaba n’umusesenguzi mu bya Politiki, Dr Ismael Buchanan yanenze imvugo ya Perezida Felix Tshisekedi yaje mu gihe hari hariho ibiganiro hagati y’Ibihugu byombi.
Ati “Iyo habayeho ibiganiro ntabwo ari byiza haba ikintu cyo kwataka hagati y’umwe ku wundi, n’ijambo Tshisekedi yagerageje gukoresha, we arataka umuntu ku giti cye, hari igihe hashobora kubamo kugenda biguruntege.”
Yakomeje agira ati “Gushotorana hagati bikava hagati y’Abakuru b’Ibihugu bikajya mu nzira nk’iyi, ntabwo byakabaye byiza kuko ari na bo umuntu aba anarebereraho muri rusange.”
Uyu musesenguzi avuga ko nko ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari bamwe bashobora gusamira hejuru ibyatangajwe n’Umukuru w’Igihugu cyabo, na bo bakongera kwibasira u Rwanda nkuko mu minsi ishize byari bimeze.