Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wongereye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique zamiliyari

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/11/2024
  • Hashize 2 days
Image

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wongereye miliyoni 20 z’Amayero, ni ukuvuga miliyari zisaga 29.5 z’amafaranga y’u Rwanda, ku nkunga ugenera Ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. 

Ni inkunga ije yiyongera ku ya miliyoni 20 z’Amayero, Guverinoma y’u Rwanda yakiriye mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, mu  gushyigikira ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Inama Nkuru ya EU ni yo yanzuye ko izo ngamba zo guhashya burundu iterabwoba muri Mosambique zakongererwa miliyoni 20 z’Amayero. 

Iyi nkunga nshya yitezweho gufasha Inzego z’Umutekano z’u Rwanda kugura ibikoresho, no  kwishyura ikiguzi cyo gutwara n’indege ibiribwa, ibikoresho n’ibindi bakenera muri

ubwo butumwa. 

Iterabwoba ry’ibyihebe byibumbiye mu mutwe wa Kiyisilamu Ansar al-Sunna, ryadindije iterambere ririmo n’iry’umushinga w’Ikigo TotalEnergies SE  wo kubyaza umusaruro ingufu za gaze, ufite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari y’Amerika.

Ibyihebe byari bimaze imyaka ikabakaba itanu byigaruriye Intara ya Cabo Delgado bikaba n’uyu munsi bigerageza kongera kubura umutwe, ari na yo mpamvu EU yiteguye gusohora akayabo mu gushyigikira intambwe ishimishije imaze guterwa mu kubirwanya.

Ni gahunda izarushaho gutanga icyizere ku mushinga wa Total Energies ubonwa nk’igisubizo kirambye mu gukemura ibura ry’ingufu zituruka kuri peteroli i Burayi mu bihe biri imbere.

Inkunga yagenewe Inzego z’umutekano z’u Rwanda ni yo ya mbere ishyigikira ibikorwa bya gisirikare EU yarekuye ivuye mu kigega cy’u Burayi cyo kwimakaza amahoro kirimo milliyari 5 z’Amayero.

Kuva muri Nyakanga 2021, ubwo Inzego z’umutekano z’u Rwanda zatangiraga ibikorwa byo guhashya ibikorwa by’iterabwoba kugeza uyu munsi, ibyihebe byambuwe ubutaka byakoreragaho ndetse ubu bikomeje gukurikiranwa mu duce twose byagiye bihungiramo.

Ingabo z’u Rwanda zishimirwa ko zikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu kugarura amahoro arambye muri iyo Ntara ikize ku mutungo kamere urimo na gazi icukurwa.

Umusanzu w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda kandi ni ntamakemwa muri iki gihe Inzego z’Umutekano zoherejwe mu Butumwa bw’Umurango w’Ubukungu w’Ibibugu by’Afurika y’Amajyepfo (SAMIM) zahisemo gutaha.

Iyi gahunda yo kongera inkunga ibonwa nk’umusingi wo gushyigikira ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo by’Afurika ndetse no kwimakakaza urugamba mpuzamahanga rwo kurwanya iterabwoba. 

Iyi nkunga yemejwe kuri uyu wa Mbere yiyongera ku ya miliyoni 89 yagenewe Ingabo za Mozambique zinaherutse guhabwa amahugurwa ya gisirikare n’Ubutumwa bwa EU bushinzwe amahugurwa. 

Ikigega cy’u Burayi cyo kwimakaza Amahoro cyashinzwe muri Werurwe 2021 hagamijwe gushyigikira ibikorwa bya EU hanze yayo ariko bikeneye ingufu za gisirikare hagamijwe gukumira intambara, kubungabunga amahoro no kongerera imbaraga umutekano mpuzamahanga.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/11/2024
  • Hashize 2 days