Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba wohereje indorerezi 55 zo gukurikirana amatora mu Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ko wohereje indorerezi 55 zo gukurikirana ibikorwa by’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite mu Rwanda, ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

EAC yabitangarije i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa by’izo ndorerezi zizakora muri aya matora.

Ni igikorwa cyatangijwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya, David K. Maraga akaba ari na we muyobozi w’itsinda ry’indorerezi za EAC.

Maraga yavuze ko izo ndorerezi zifite ubutumwa bwo kugenzura ibikorwa byose bizakorerwa mu matora nyuma zigatanga raporo y’ibyo zabonye.

Ati: “Izi ndorerezi 55 zaturutse bihugu by’ibinyamuryango bya EAC, biteguye gukorera mu bice byose by’Igihugu. Tugiye kohereza amatsinda mu Turere dutandukanye mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali. Izo ndorerezi zigabanyije mu matsinda 14 azakorera mu bice byose by’Igihugu.

Icya mbere ni ukureba uko amatora ateguye n’uburyo yitabirwa, bazanareba ibyo abantu bashobora kwinubira ndetse no kureba niba amategeko n’amahame mpuzamahanga byubahirizwa. Murabizi ko nyuma y’aya matora tuzakora raporo y’iby’ayaranze.”

Uwo muyobozi yabwiye izo ndorerezi ati: “Igihugu cyatwakiriye gifite amatora ndetse n’ibindi bihugu by’ibinyamuryango bikeneye guhabwa inama zishingiye ku byo mwabonye.”

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Mueni Nduva yavuze ko gukurikira aya matora ari mu rwego rwo kugenzura niba amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga yubahirizwa.

Ati: “Izi ndorerezi zaturutse mu bihugu 4 byo muri EAC, ari byo Tanzania, Sudani y’Epfo, Uganda na Kenya, bazakorera mu Ntara zose z’Igihugu, turi hano kugira ngo twubahirize amategako mpuzamahanga, u Rwanda rwashyizeho amabwiriza n’amategeko abigenga, twe rero turi hano kugira ngo turebe uko bishyirwa mu bikorwa, ni ingirakamaro ku bihugu bigize umuryango wacu, kuko ntabwo twakorana tudashingiye kuri iyo mikoranire.”

Mu bihugu 8 bigize EAC, bitatu ni byo bitohereje indererezi Veronica ati: “Ibihugu bidahagarariwe harimo Somalia, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, n’u Burundi, u Burundi bwatwiseguyeho buvuga ko butiteguye kohereza indorerezi kuri iyi nshuro, ibindi bibiri bisigaye ni bwo bikijya muri uyu muryango, kandi dufite n’ibindi bikorwa biduhuza, hari n’andi matora ateganyijwe mu gihe kiri imbere turizera ko na bo bazohereza ababahagarariye.”

Izo ndorerezi za EAC zizasoza ubutumwa bwazo tariki ya 16 Nyakanga 2024.

Biteganyijwe ko zizatanga raporo y’ibyo zabonye muri ayo matora tariki ya 17 Nyakanga, bayishyikirize Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), zikava i Kigali tariki ya 18 Nyakanga zisubira mu bihugu byazo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/07/2024
  • Hashize 2 months