Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG, wahawe igihembo na Jeannette Kagame

  • admin
  • 06/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, AERG, wahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame kubw’ibikorwa by’indashyikirwa bifasha Abanyarwanda kwiyubaka ukomeje gukora.

Urubyiruko rw’indashyikirwa rugera kuri 37 rufite icyo rwagezeho rumaze guhabwa na Madamu Jeannette Kagame ibihembo bizwi ku izina rya “Celebrating Young Rwandan Achievers (CYRWA) Awards.

Umuryango AERG wagihawe kubera ibikorwa bigamije gufasha sosiyete Nyarwanda kwiyubaka by’umwihariko urubyiruko rwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo birimo kuba warahuje urubyiruko rwari rufite ibikomere bitandukanye, ihungabana n’izindi ngaruka za Jenoside, ukarufasha, ukarukorera ubuvugizi ndetse ukarema n’imiryango ibafasha guhangana n’ihungabana n’ibindi.

Abanyamuryango ba AERG bemeza ko kiriya gihembo ari igihamya cy’uko ibyo bakora bifite umumaro kandi n’abandi babibona, by’umwihariko kuba baragihawe na Madamu Jeannette Kagame ngo byerekana ko igihugu kibibona.

Mu kiganiro Umuyohuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu, Mirindi Jean De Dieu, yagiranye na IGIHE, yavuze ko guhembwa ari ikimenyetso cy’uko bashyigikiwe, kandi bitanga icyizere cy’uko n’ibindi bakora n’ikindi gihe bishobora gutanga umusaruro mwiza.

Yongeraho ko kiriya gihembo cyabahaye umukoro wo gukomeza gukora cyane kugirango bagere imbere heza nkuko babyiyemeje.

Yagize ati “Kidutera imbaraga kikadusunika kitujyana imbere aho twifuza kugera, twagifashe nk’ikizamini twahawe cy’uko hari aho tutaragera tugomba kugera, nibyo dukora kugira ngo tudasubira inyuma ahubwo turusheho gusatira imbere heza nkuko ariyo ntero yacu.”

AERG ikora n’ibikorwa bitandukanye bigamije kwiyubaka, birimo kwigisha abanyamuryango bawo kwihangira imirimo no guhangana ku isoko ry’umurimo. Yanashakiye amacumbi abanyeshuri batagiraga aho bataha mu gihe cy’ibiruhuko.

Hari kandi n’icyumweru cyitiriwe AERG/GAERG, aho abanyamuryango bajya mu bice bitandukanye by’igihugu bagashimira abahishe Abatutsi mu gihe cya Jenoside, bakubakira abakecuru bagizwe inshike, ndetse bagategura Abanyarwanda kwibuka barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mirindi avuga ko abanyamahanga bafitanye ubufatanye bishimiye kiriya gihembo, Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kugira ubumuntu kuko aho buri nta Jenoside ishobora kuhaba, ahubwo haba iterambere n’urukundo abantu bagakora bakagera ku iterambere.

Yagize ati “Ndashishikariza urubyiruko gukunda igihugu kuko ariyo ntwaro yo kukirinda ko kibamo ibibi, rugaharanira iterambere ryacyo, amahoro, umutekano, n’ubusugire ku buryo n’abandi bagitangarira.”

AERG ni umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, watangiye kuwa 20 Ukwakira 1996 utangirira mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda utangijwe n’abanyeshuri 12.

Uyu muryango waragutse, kuri ubu uri muri Kaminuza 42 ufite abanyamuryango barenga ibihumbi 43. Uri mu mashuri yisumbuye hafi 500.

Ufite ibikorwa bitandukanye birimo kwigisha abanyamuryango n’abandi Banyarwanda kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’imishinga yo gufasha abanyamuryango gutera imbere.


Umuyohuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu, Mirindi Jean De Dieu

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/08/2016
  • Hashize 8 years