Umuryango w’Abanyamerika wahagarite gutera inkunga abakene muri Uganda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/11/2020
  • Hashize 3 years
Image

Umuryango w’Abanyamerika uharanira iterambere (USAID) mu cyumweru gishize wahagaritse kohereza amafaranga yo gufasha abasizwe iheruheru na Covid-19 muri Uganda.
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) muri Uganda yavuze ko iki cyemezo yagifashe nyuma y’uko Guverinoma ya Uganda na yo ihagaritse umuryango witwa GiveDirectly udaharanira inyungu wari ushinzwe gushyira mu bikorwa iyo gahunda ya USAID.

Itangazo rya Ambasade ya Amerika muri Uganda riragira riti: “Nyuma y’uko uyu muryango uhagaritswe, nta cyizere kigihari ko intego z’iyi gahunda zizagerwaho nk’uko byari biteganyijwe mu rwego rwo gukumira ibibazo by’ubukungu biterwa na Covid-19 ku bantu badafite kivurira muri Uganda. Ni yo mpamvu natwe dusanze ari ngomba gusesa gahunda.”

Iyo gahunda yari igenewe abantu 120,000 bahuye n’ibibazo by’ubukene kubera icyorezo cya coronavirus. Buri muntu yagombaga guhabwa ibihumbi 100 by’amashilingi buri kwezi mu gihe cy’amezi atatu.

Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yabwiye BBC ko ibabajwe no kuba abari bategereje amafaranga batakiyabonye kandi bamerewe nabi.

Uganda kugeza kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ugushyingo 2020 yari ifite abantu 12,743 banduye

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/11/2020
  • Hashize 3 years