Umuryango wa Rwigara wasabiwe kuburanira mu muhezo
- 16/10/2017
- Hashize 7 years
Umuryango wa Rwigara wasabiwe kuburanira mu muhezo kw’ Iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa rya Diane Rwigara n’abo mu muryango we ryakomeje kuri uyu wa Mbere aho abunganira abaregwa babanje kuvuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamirambo rudafite ububasha rwo kubaburanisha.
Ni ingingo yagiweho impaka kugeza ubwo Me Buhuru yavuze ko urukiko rwajya kwiherera rukemeza ko nta bubasha rufite. Nyuma umucamanza yatanze uburenganzira ku baregwa ngo bicare, abacamanza baganira ku mwanzuro.
Nyuma y’iminota igera ku icumi, Urukiko rwanzuye ko inzitizi y’abaregwa ku bubasha bw’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nta gaciro zifite, maze iburanisha rirakomeza.
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugaragaze ibimenyetso maze Umushinjacyaha avuga ko hari ibyifuzo bibiri bifuza gushyikiriza urukiko byatuma urubanza rugenda neza kurushaho.
Icya mbere yagize ati “ Turifuza ko igice kimwe cy’uru rubanza cyaba mu muhezo”. Yakomeje agira ati “ Dufite audio (amajwi) zigera kuri 20 zishingirwaho, ariko harimo izigera ku munani dusanga zishyizwe hanze zabangamira umutekano w’abazivugwamo. Ikindi ni uko harimo abazivugwamo Ubushinjacyaha bugikoraho iperereza kandi ibi ni ibyaha biremereye.”
Umushinjacyaha yasabye ko byubahirijwe no kwiregura na byo byabera mu muhezo.
Icya kabiri ngo ni uko abatangabuhamya bumviswe bagera kuri 70, amazina yabo atashyirwa ku mugaragaro ku mpamvu z’umutekano, cyane ko iperereza ritarangiye ngo umuntu avuge ko batashyirwaho igitutu cyangwa ngo babe bagirirwa nabi.
Me Gashabana yahise avuga ko agize impungenge kuko izo ‘audio’ abo yunganira batigeze babazwa kuri zo haba mu bugenzacyaha cyangwa mu bushinjacyaha, ku buryo urukiko rutazakira.
Ikindi ngo ni uko ayo majwi yafashwe mu buryo budakurikije amategeko, gusa umucamanza yavuze ko ibyo byasuzumwa nyuma.
Gashabana yabwiye urukiko ko kuburanira mu muhezo nta kibazo babibonamo, ahubwo ngo ntibyaba ku majwi amwe ahubwo byaba kuri yose, kuko ikirego cyatanzwe mu rukiko gishingira kuri ayo majwi yafashwe, bityo ngo byaba byiza ibirebana n’amajwi byose bibaye mu muhezo.
Me Buhuru we yavuze ko basabye kenshi kumva ayo majwi ngo bayategurire urubanza ariko ntibayahabwe, avuga ko nk’abanyamwuga ntacyo baba bamariye abaregwa bumvise amajwi bwa mbere mu rukiko.
Ku bireba abatangabuhamya, nabo ngo ni ngombwa kurindwa, amazina yaho ntajye hanze cyane ko ababuranyi bo baba bayafite.
Chief editor/Muhabura.rw