Umuryango International Crisis Group uvuga ko uhangayikishijwe no kuba mu Burundi hagiye kuba amatora

  • admin
  • 14/05/2020
  • Hashize 4 years

Umuryango International Crisis Group uvuga ko uhangayikishijwe no kuba mu Burundi hagiye kuba amatora hari ibibazo by’umutekano n’ibyago byo kwiyongera kw’icyorezo cya coronavirus.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ejo kuwa gatatu, uyu muryango utegamiye kuri leta uvuga ko uharanira kurwanya ibyateza intambara no kubaka isi ifite amahoro, uvuga ko utewe impungenge n’imyifatire ya leta y’u Burundi kuri ibyo bibazo byombi.

Richard Moncrieff ukuriye uyu muryango muri Afurika yo hagati yavuze ko kutihanganira abatabona ibintu kimwe n’ubutegetsi byatangiye kuboneka kuva mu 2005 aho leta yagiye igaragaza gukoresha ingufu aho kuganira n’urundi ruhande.

Leta y’u Burundi yagiye ihakana ibikorwa byo kubangamira abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ibyibasira uburenzira bwa muntu imbere mu gihugu.

Crisis Group ivuga ko abakandida babiri Agathon Rwasa w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi na Evariste Ndayishimiye w’ishyaka riri ku butegetsi biboneka ko aribo bahabwa amahirwe menshi.

Bwana Moncrieff avuga ko basaba cyane ko impande zose zizakira ibyavuye mu matora mu mahoro.

Ati: “Turebye uko ibintu byifashe, hari impungenge ko ishyaka runaka mu ahanganye cyane rishobora kwanga ibyavuye mu matora bigateza ikindi kintu”.

Avuga ko uzatorwa wese akwiye kwihutira kongera kunga ubumwe bw’Abarundi, gucyura impunzi no guhagarika ibikorwa byibasira abadafite ibitekerezo bimwe na leta.

Nelleke van de Walle wungirije Bwana Moncrieff avuga ko impinduka zose zabaho mu Burundi zizaterwa n’uburyo uzatsinda amatora azashobora gufungura urubuga rwa plitiki n’imibanire n’amahanga.

Ati: “Amatora nagenda neza mu amahoro n’utowe akizeza amahoro abari mu buhungiro bazataha”.

Crisis Group ivuga ko impinduka mu Burundi zishobora kuba hatowe umukandida utari mu ishyaka riri ku butegetsi, ariko zinashoboka hatowe uw’ishyaka riri ku butegetsi.

Madamu Nelleke avuga ko bafite ibimenyetso ko Evariste Ndayishimiye, umukandida wa CNDD-FDD, ari umuntu ufunguye ku kumva abandi ugereranyije na Bwana Pierre Nkurunziza.

Ati: “Twagiranye inama n’abadipolomate bamwe batubwira ko baganiriye na Evariste, bakavuga ko babona ko we yiteguye kuzahura umubano n’amahanga.

Ni ikintu cyaba cyiza urebye uburyo u Burundi bwifashe mu bukungu, dutekereza ko kongera kubana n’amahanga n’ibihugu bituranyi [Evariste] aramutse atowe byakorwa kurusha uko bimeze ubu”.

Gusa Onesphore Sematumba umusesenguzi wa politiki y’aka karere w’uyu muryango avuga ko Ndayishimiye atowe impinduka yakora zaterwa n’ububasha yagira imbere y’uwo yaba asimbuye, uzakomeza kugira imbaraga mu ishyaka riri ku butegetsi.

Ati: “Nibyo Evariste we arafungutse, ariko ntabwo twizeye neza ko aramutse atsinze yahita ahindura ibintu, ububanyi n’amahanga, urubuga rwa politiki, ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ibindi ibyo ni ibintu tuzareba kuri manda ye ya mbere.

Bizaterwa n’uburyo azabasha gukorera muri ’system’ ya CNDD-FDD, kuko n’iyo ukurikiye mu kwiyamamaza kwe usanga kenshi agaruka ku byagezweho na Nkurunziza kurusha kuvuga ibyo we azahindura”.

Bakemanga imibare ya leta kuri Covid-19

Madamu Nelleke avuga ko Crisis Group nta ngamba zo kuyirinda iri kubona mu bikorwa bihuza abantu benshi byo kwiyamamaza, akavuga ko bahangayikishijwe no kuba abategetsi b’u Burundi bashyira imbere ko igihugu kirinzwe n’Imana.

Bwana Sematumba we avuga ko bitangaje kuba leta yaritwaje iyo virus ikabuza Abarundi baba mu mahanga uburenganzira bwo gutora, ariko Abarundi b’imbere mu gihugu ikaba itari kuyibarinda.

Ati: “Ni umukino wa ’cash-cash’ ukoresheje iki cyorezo, kandi tuzi neza ko imibare iri gutangwa na leta atari ukuri, nta bipimo bihagije bikorwa, hari icyo kintu cyo guhakana kuva ku rwego rwo hejuru”.

Crisis Group yashinzwe mu 1995 n’abavuze ko batakarije ikizere umuryango mpuzamahanga nyuma yo kunanirwa gukumira ibyari bimaze kuba muri Somalia, mu Rwanda no muri Bosnia.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/05/2020
  • Hashize 4 years