Umuririmbyi Social Mula ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi

  • admin
  • 06/03/2018
  • Hashize 7 years
Image

Social Mula ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we witabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Werurwe 2018.

Social Mula ubusanzwe witwa Mugwaneza Lambert yatangaje ko umubyeyi we witwa Munyaneza Claudien yashizemo umwuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere akaba yaguye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Yagize ati “Yari yaje kwivuza, ni uko nyine Imana itabikunze ngo akomeze abeho, yahise yitaba Imana […] Yari asanzwe arwaye, yarimo yivuza.”

Mbere y’amasaha make ngo uyu mubyeyi ashiremo umwuka, Social Mula yari yagiye kumusura aho yari arwariye i Kanombe ndetse ngo baganiriye. Yageze mu rugo bahita bamumenyesha ko birangiye. Ati “Namusezeye nimugoroba, nari namusuye twanaganiriye.”

Umuryango wa Social Mula uraterana kuri uyu wa Kabiri ufate umwanzuro ku byerekeye n’imihango yo kumushyingura iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018.

Umubyeyi wa Social Mula yitabye Imana nyuma y’amezi abiri umukunzi we witwa Uwase Nailla apfushije nyina.



Social Mula w’imyaka 25, asigaranye nyina witwa Mukabandora Illuminée n’abavandimwe be batatu. Iwabo no ku Rwesero mu Karere ka Gicumbi ariko ubu atuye mu Mujyi wa Kigali ari naho akorera umuziki.

Yanditswe na Niyomugabo

  • admin
  • 06/03/2018
  • Hashize 7 years