Umuraperi wa kunzwe n’abatari bake mu Rwanda Jay Polly yitabye Imana

  • Richard Salongo
  • 02/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Umuraperi wa kunzwe n’abatari bake mu Rwanda, Tuyishime Joshua, uzwi nka Jay Polly  yitabye Imana aguye mu bitaro bya Muhima Amakuru agera kuri MUHABURA.RW aremeza ko imodoka itwara indembe ariyo yamugejeje kuri ibyo bitaro

uyu muhanzi yagejejwe ku bitaro bya Muhima avanywe kuri Gereza ya Mageragere yari afungiyemo mu masaha y’ijoro, acyakirwa ahakirirwa indebe ahita yitaba Imana.


Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo inkuru y’urupfu rwe yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, gusa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rubifite mu nshingano ntirwagira icyo rubitangazaho.


Bamwe mu bantu ba hafi mu muryango w’uyu muhanzi, bavuze ko uyu musore wari muri Gereza kuva muri Mata uyu mwaka, yarwaye bitunguranye akaza kugezwa ku bitaro bya Muhima arembye ku buryo yahise yitaba Imana.
Mukuru we, Uwera Jean Maurice yavuze ko murumuna we yitabye Imana. Ati “Polly yapfuye, ngo yaguye mu bitaro bya Muhima. Sinzi icyo yari arwaye kuko ku wa Mbere twavuganye ari muzima.”

Umuhanzi Jay Polly ya herukaga kugaragara arikumwe n’abo bareganwaga icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bakaba bari bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hakorwa iperereza.Uyu mwanzuro wari wasomwe taliki 20 Gicurasi 2021 mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo.

Urukiko rwari rwanzuye ko baba bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma abakekwaho icyaha bakurikiranywa.akaba yitabye Imana yiteguraga kuburana

Jay Polly, yari afugwanywe na murumuna we witwa Iyamuremye Jean Clément, Shemsa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania. bari baburanye tariki 17 Gicurasi ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Ubwo berekwaga itangazamakuru, umuhanzi Tuyishime Joshua(Jay Polly) yavuze ko tariki ya 23 Mata aribwo bariya bantu 12 baje iwe mu buryo atari yateguye. Imana imwakire mubayo

Iyinkuru turacyayikurikirana……………….

  • Richard Salongo
  • 02/09/2021
  • Hashize 3 years