Umuraperi Jay Polly yatawe muri yombi nyuma y’urugomo rukabije yakoreye umugore we

  • admin
  • 04/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuraperi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly mu muziki yatawe muri yombi na Polisi akurikiranyweho gukubita umugore we akamukura amenyo, Ubugenzacyaha bukaba bwatangiye iperereza ngo hamenyekane neza uko byakozwe kugira ngo akurikiranwe n’inkiko.

Kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ya saa sita nibwo Jay Polly yagaragaye kuri station ya polisi ya Remera aje gukorerwa dosiye nyuma yo gutabwa muri yombi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye umunyamakuru ko Jay Polly yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yo gukubita umugore we.

Yagize ati “Ni byo arafunzwe, yafashwe mu mwanya ushize, yakubise umugore we amukura amenyo abiri. Iperereza ryatangiye arimo arakurikiranwa, Ubugenzacyaha buri gukora ibyo bugomba gukora mu buryo nyabwo.”

Abajijwe impamvu y’itabwa muri yombi rye, Modeste Mbabazi yagize ati “Urwego rw’ubugenzacyaha rwabonye amakuru …., turatabara dusanga ari gukubita umugore we amaze kumukura amenyo abiri.”

Umuvugizi wa RIB yakomeje atangaza ko ashinjwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.Mbabazi yavuze ko barwanye bari mu rugo, bombi bakaba bari baraye mu kabari ku buryo iperereza rigikomeje ku mvano y’ayo makimbirane.



Jay polly numugore we bafitanye umwana bakunda gusohokana kenshi gashoboka
Shalifah Uwimbabazi umgore wa Jay Polly

Aha Shalifah Uwimbabazi umugore wa Jay Polly aha yari mu gitaramo cyo kumurika alubumu y’umugabo we yakoranye na Ama G The Black

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/08/2018
  • Hashize 6 years