Umurambo w’umuntu uteramenyekana watoraguwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

  • admin
  • 06/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 6 Nyakanga 2016, Umuramo w’umugabo utaramenyekana imyirondoro ye watoraguwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu murenge WA Gisenyi, Akarere ka Rubavu hafi y’ahazwi nko kwa Nyanja.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi Mugisha Honoré, yemeje aya makuru avuga ko hataramenyekana icyaba cyatwaye ubuzima bw’uyu mugabo, kuko bikigoranye kumenya niba yiyahuye cyangwa yishwe n’abagizi ba nabi. Yavuze ko nyuma yo kumenya amakuru bahise babimenyesha Polisi kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse. Yagize ati “Twabimenye kuri iki gicamunsi duhita tumenyesha Polisi ngo ikore iperereza turebe icyakorwa,ndetse bashakishe icyatumye uyu muntu yitaba Imana.” Yakomeje avuga ko uyu murambo wari warangiritse bigaragara ko umaze iminsi irenga ibiri mu mazi, ati “Ikigaragara, uyu murambo wari umazemo iminsi kuko twasanze hari ibice byangiritse nko mu maso, kandi umuntu twasanze yambaye ubusa ntacyari gutuma atangirika ku mubiri.”

Ku murongo wa Telefone n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’I Burngerazuba bwana Inspector of Police (IP) Teobard Kanamugire yabwiye Muhabura.rw ko nabo nk’inzego z’umutekano bafatanije n’ubuyobozi bw’ibi bitaro bya Gisenyi uyu murambo wajyanwemo bagikomeje gukurikirana ngo bamenye neza inkomoko ya nyakwigendera .

Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/07/2016
  • Hashize 8 years