Umurambo w’umugabo wa toraguwe mu gishanga mu Murenge wa Muhima

  • admin
  • 07/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko watoraguwe mu gishanga cy’ahitwa ku Murenge wa Muhima Kinamba mu mu Karere ka Nyarugenge

.

Ababonye uyu murambo w’umugabo uhetse igikapu bavuga ko wari watangiye gushenguka bigaragaza ko wari umazemo iminsi myinshi.

Bivugwa ko uwo muntu ashobora kuba yarishwe n’abagizi ba nabi nyuma bakaza kumujugunya muri iki gishanga.

Uyu murambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma kugira ngo hamenyekane impamvu y’urupfu rw’uyu mugabo.

Umunyamakuru yagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Mbabazi Modetse, amubwira ko ari mu nama ari buboneke mu masaha ari imbere.

Src: Igihe

Yanditswe na Ubwanditsi /Muhabura .rw

{}

  • admin
  • 07/12/2015
  • Hashize 8 years