Umurambo wa mukerarugendo waguye mu ruzi rwa Nili yifata ifoto (selfie) wabonetse

Uruzi rwa Nili ni rwo rurerure cyane kurusha izindi nzuzi zo muri Afurika

Polisi yatangaje ko umurambo wa mukerarugendo wo muri Arabie Saoudite waguye akarohama mu ruzi rwa Nili muri Uganda ubwo yagaragaraga nk’uri kwifata ifoto (selfie) na telefone igendanwa, wamaze kuboneka.

Alsubaie Mathkar yari kumwe n’inshuti ze ku isumo rizwi cyane rya Kalagala Falls rwagati muri Uganda ubwo yanyereraga akagwa mu ruzi ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Hellen Butoto, umuvugizi wa polisi, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ducyesha iyi nkuru ati”Mukerarugendo yanyereye kubera ko aho yari ahagaze hatose, kandi yari yahengamiye inyuma ashaka kwifata ifoto inagaragaza amazi yihuta y’isumo yari inyuma ye”.

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri, umurambo we wasanzwe ku ntera ya kilometero hafi 10 uvuye aho yari ari, nyuma yo gushakishwa n’itsinda rya polisi ikorera mu mazi ndetse n’abarobyi bo muri ako gace.

yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe