Umupolisikazi yahawe ipeti nyuma yo gukora akazi imvura nyinshi imuri ku mutwe [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 17/05/2018
  • Hashize 6 years

Umupolisikazi witwa Charity Nanyangwe wo mu gihugu cya Zambia ,ukora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yahawe ishimwe ryo kongererwa ipeti nyuma y’uko abayobozi be babonye ifoto ye izenguruka kuri Facebook agaragara mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda imvura nyinshi imuri ku mutwe.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018 nyuma y’uko abakoresha urubuga rwa Fecebook benshi batangariye amafoto y’uyu mupolisikazi arimo kuyobora imodoka mu muhanda wo mu mujyi wa Lusaka imvura nyinshi irimo kugwa, ariko yihanganira kunyagirwa akomeza akazi ke ntakugama.

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Gicurasi 2018 nibwo abayobozi be bahagarariwe na Ms Lombe B.Kamukoshi,bamwambitse ipeti rishya rya Serija (Sergeant) ryo kumushimira ku bwitange yagaragaje mu kazi.


Amafoto menshi yakwiragijwe kuri Facebook niyo abayobozi be babonye bahita bamuzamura mu ntera
Charity Nanyangwe arimo gukora akazi ke mu mvura y’amahindu nta kugama
Charity Nanyangwe ntiyakanzwe n’uko imvura yarimo kumunyagira ngo ate akazi ke ko gucunga umutekano w’imodoka mu muhanda ngo ajye kugama
Ibyishimo byari byinshi kuri Charity Nanyangwe yambikwa ipeti kubera gukorana umuhate akazi ke
Charity Nanyangwe yambikwa na Lombe B.Kamukoshi ipeti rishya rya Serija (Sergeant)

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/05/2018
  • Hashize 6 years