Umupolisi yahaye mu genzi we amafaranga ngo amuterere inda umugore bimunaniye amujyana mu nkiko

  • admin
  • 02/05/2019
  • Hashize 5 years

Umupolisi mukuru mu gihugu cya Tanzania witwa Darius Makambako w’imyaka 50 yajyanye mu rukiko inshuti ye y’umupolisi ayishinja kunanirwa akazi yayihaye ko gutera inda umugore we mu gihe yari amaze kumusambanya inshuro 77 zose.

Makambako utabyara,yabwiwe n’umugore we ko ashaka umwana bituma aha akazi inshuti ye ngo imuterera inda umugore we ajye ayishyura amashilingi ya tanzania ibihumbi Mastano 2, 000, 000 biramunanira ajya kumurega.

Urukiko rwa Dar-es-Salaam muri Tanzania rwakiriye ikirego cy’uyu mukuru wa polisi wababajwe n’uko iyi nshuti ye imaze kurongora umugore we inshuro 77 ariko akaba nta nda aramutera.

Darius Makambako n’umugore we Precious w’imyaka 45 bamaze imyaka 6 babana ariko ntibarabyara kubera ko dogoteri yababwiye ko uyu mugabo ari ingumba.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania byatangaje ko nyuma yo kotswa igitutu n’umugore we,Makambako yahise aha akazi inshuti ye Evans Mastano w’imyaka 52 ko gutera inda umugore we ariko amaze kuryamana nawe inshuro 77 nta mwana arabyara.

Polisi Makambako yishyuye Mastano akayabo ka 2,000,000 z’amashilingi muri 2016 kugira ngo atere inda umugore we biramunanira bituma amujyana mu nkiko kugira ngo amwishyure amafaranga ye.Mastano yavuze ko atazigera asubiza Makambako ayo mafaranga kuko akazi yamuhaye yagakoze neza ahubwo umugore we ariwe ufite ikibazo.

Amakuru avuga ko uyu mugore Precious usanzwe ari umuganga yafashe ikiruhuko cy’amezi 3 kugira ngo akorane imibonano mpuzabitsina ihagije na Mastano mu buryo bwo kureba ko yabona umwana ariko biranga biba iby’ubusa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/05/2019
  • Hashize 5 years