Umupasiteri yapfuye asigaje iminsi 10 ngo ace agahigo kaciwe na Yesu ko kwiyiriza

  • admin
  • 11/09/2019
  • Hashize 5 years

Umupasiteri witwa Alfred Ndlovu ukomoka muri Afurika y’Epfo yapfuye ahitanywe n’inzara nyuma y’iminsi 30 yari amaze atarya ashaka gukuraho agahigo ka Yesu ko kumara iminsi 40 n’amajoro 40 atarya atananywa.

Uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko yavuye mu rugo kuwa 17 Kamena 2019 ahita ajya mu gihuru kiri hafi y’urugo rwe nk’uko Yesu yabigenje,arangije arasenga ndetse aniyiriza.Nyuma y’iminsi 30 yahise yitaba Imana azize inzara n’inyota nk’uko Buzz South Africa yabitangaje.

Ndlovu wari wenyine muri iki gihuru,yapfuye yishwe n’inzara umurambo we ubonwa bwa mbere n’umugenzi wahise ahamagara polisi.

Pasiteri Ndlovu yari azwi na’umuryango we ndetse n’abayoboke be ko yari umuntu uyoborwa n’umwuka ndetse ngo yizeraga ko ukwizera kwe kwakwimura imisozi.Urupfu rwe rwatunguye abayoboke be.

Umwe mu bo mu muryango we yagize ati “Yari umugabo uyoborwa n’umwuka cyane.Birababaje kuba yapfuye muri ubu buryo.pasiteri yari afite ubuzima bwiza ndetse yari umusaza witangiraga itorero atitaye ku myaka ye.”

Pasiteri Ndlovu ntabwo yahiriwe n’icyo gikorwa cyo kwigana Yesu,kuko apfuye asigaje iminsi icumi gusa dore ko yari amaze kwiyiriza atanywa atarya iminsi 30 yose.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/09/2019
  • Hashize 5 years