Umupasiteri azwi mu kuvuganira abafite uburwayi bwo mu mutwe yapfuye yiyahuye

  • admin
  • 12/09/2019
  • Hashize 5 years

Umupasiteri witwa Jarrid Wilson w’urusengero rukomeye rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika usanzwe azwi mu kuvuganira abafite uburwayi bwo mu mutwe yiyishe, nkuko bivugwa n’abakuru b’urwo rusengero.

Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko, yari amaze amezi 18 akora mu rusengero rwa Harvest Christian Fellowship Church rufite abayoboke 15,000.

Wilson n’umugore we batangije gahunda yitwa “Anthem of Hope”, cyangwa “indirimbo y’ibyiringiro” ugenekereje mu Kinyarwanda – gahunda batangirije gufasha abafite ikibazo cy’agahinda gakabije.

Asize abahungu babiri n’umugore we Juli, wanditse ku rubuga rwa Instagram avuga kuri urwo rupfu, ati: “Rwakuye umutima wanjye mu gatuza kanjye burundu”.

Urupfu rwe rwemejwe na Greg Laurie, umupasiteri mukuru uyobora urwo rusengero rwo mu gice cy’amajyepfo cya leta ya California.

Ku rubuga rwa internet rw’urwo rusengero, yagize ati: “Jarrid yakundaga Imana ndetse yari afite umutima w’umukozi w’Imana. Yakoranaga umuhate kandi akagira ibyiringiro, kandi iteka yahoraga akorera ndetse afasha abandi”.

Laurie yongeyeho ati: “Jarrid kandi yakomeje no guhangana n’ikibazo cy’agahinda gakabije kandi yavugaga ku mugaragaro ibibazo yari akomeje kugira”.

“Yashakaga gufasha by’umwihariko abari guhangana n’ibitekerezo byabo byo kwiyahura”.

Jason Powell, undi mupasiteri wo kuri urwo rusengero, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagaragaje “umubabaro mwinshi” yatewe n’urupfu rwa mugenzi we, avuga ko yari n’inshuti ye yizera.

Mbere gato y’urupfu rwe, Bwana Wilson yari yanditse kuri Twitter ku bijyanye n’amasengesho yo gusezera ku “mugore ukunda Yesu wari wiyahuye”.

Yanditse ati: “Gukunda Yesu ntabwo iteka birinda umuntu kugira ibitekerezo byo kwiyahura. Gukunda Yesu ntabwo iteka birinda agahinda gakabije”.

“Ariko ibyo ntibivuze ko Yesu atatuba hafi ngo aduhumurize. Arabikora ITEKA RYOSE”.

Igikorwa cyo gukusanya imfashanyo yo gufata mu mugongo umuryango wa Wilson, kugeza ejo ku wa gatatu cyari kimaze kwegeranya amadolari y’Amerika arenga 42,000.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/09/2019
  • Hashize 5 years