Umupadiri yahagariswe ku murimo w’Ubusaserdoti kubera kwiyandarika

  • admin
  • 24/04/2018
  • Hashize 6 years

Padiri Augustin Ndikubwimana yahagariswe , ku murimo w’Ubusaserdoti mu gihe kingana nibura n’imyaka ibiri, ku buryo nta muntu n’umwe wemerewe kumusaba ubufasha mu by’iyobokamana.

Zimwe mu mpamvu zatumye Padiri Augustin Ndikubwimana ahagarikwa mu bapadiri ari ukutubaha amasezerano yagenwe ari yo; amasezerano y’ubukene, amasezerano yo kumvira n’amasezerano yo kudashaka umugore.

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, asobanura ko Padiri Ndikubwimana, yishe isezerano ry’ubukene kuko yari umusinzi.

Yagize ati “Icyo nari muziho ni uko iyo wamubonaga ari muzima wabonaga rwose azi ubwenge ari umuntu wagirira akamaro Kiliziya, ariko yamara kugasomaho bikaba ibindi, ubwo rero urumva ko n’isezerano ry’ubukene yaryishe.



Hari amakuru avuga ko Padiri Ndikubwimana yaba yahagaritswe kubera kwica isezerano ry’ubumanzi, aho yajyaga mu ngeso z’ubusambanyi.

Musenyeri Hakizimana Yagize ati “Ubwo abakirisitu babikubwiye barabizi. Turi abapadiri batorwa mu bantu babana n’abantu kandi ‘nanjye icyo namuhagarikiye ni uko amakosa yakoraga yagiraga ingaruka ku bakirisitu.”

Musenyeri Hakizimana yakomeje avuga ko amaze imyaka ibiri amwihanganira, amuhana ndetse yanamuzanye i Kigali muri Communauté de l’Emmanuel kugira ngo bamumufashe gusenga. Ibi ngo ntacyo byatanze kuko Padiri Ndikubwimana yasubiye muri Diyosezi avuga ko yikosoye ariko bikananirana.

Musenyeri Hakizimana yasobanuye ko bitewe n’uko Kiliziya itegeka ko umupadiri wirukanwe ahabwa imperekeza, yasanze atamuha amafaranga amuhitishamo kwiga.

Yagize ati “Nabonye muhaye amafaranga yayapfusha ubusa ndamubwira ngo ahitemo ishuri ashaka kwiga kugira ngo tumuhe imperekeza y’ishuri, tumurihire icumbi n’amasomo. Yahisemo kwiga uburezi, yarangiza akiga icyiciro cya gatatu mu burezi.”

Akomeza avuga ko Diyosezi izamurihira yarangiza imyaka ibiri yarisubiyeho bigaragara ko yikosoye agasubira mu bupadiri, yaba atarisubiyeho agahabwa indi myaka ibiri izafatwa nk’umwanya wo kuzuza raporo z’i Roma kwa Papa, kugira ngo bazamusezerere burundu bamugire umukirisitu usanzwe.

Icyo gihe imperekeza ye izaba iyo diplôme azaba yabonye, ubundi ajye kwirwanaho mu buzima busanzwe.

JPEG - 176.9 kb
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana

Chief editor

  • admin
  • 24/04/2018
  • Hashize 6 years