Umunyururu witwaye nabi yarakatiwe ashobora kongererwa ibihano-“Musa Fasil”

  • admin
  • 15/02/2016
  • Hashize 8 years
Image

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana, yihanangirije abagororwa bo muri gereza ya Rubavu bakora ibyaha birimo no kunywa ibiyobyabwenge, ababwira ko badakwiye kwitwaza ko bakatiwe kuko ibihano bahawe bishobora kongerwa.

Ubu butumwa Minisitiri Sheikh Harerimana yabutanze nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi gereza bumugaragarije ko hari bamwe mu bagororwa bishora mu gukora ibyaha bitandukanye, bibwira ko kuba baramaze gukatirwa nta kindi gihano bashobora guhabwa. Umuyobozi wa Gereza ya Rubavu iri mu murenge wa Nyakiriba SP Innocent Kayumba hamwe n’uhagarariye abagororwa bo muri iyi gereza, bamubwiye ko hari abagororwa bafatanwa urumogi n’ibindi biyobyabwenge, hakaba n’abandi bakora ibindi byaha bikomeye.

SP Kayumba yagize ati:“Hari igihe agahushya abagororwa bakajya hanze gukora imirimo ifitiye akamaro igihugu, bagaruka bakinjirana ibiyobyabwenge, na bamwe bagemurira aba bagororwa bakazana mu mafunguro ibyo biyobyabwenge ..tukaba dusaba ko bazajya bakurikiranwa.” Minisitiri Sheikh Musa Fazil Harerimana yabwiye abagororwa ko batazihanganira na busa abakora ibyaha bitwaza ko bakatiwe n’inkiko, asaba ubuyobozi bwa parike nabwo bwari aho kuzajya bukurikirana ibyaha nk’ibyo. Yagize ati:“Gereza si akarwa katagerwaho aho mugomba gukora ibyo mwishakiye, tugiye kubiganira na Minisiteri y’ubutabera kugira ngo abazajya bafatirwa mu byaha nubwo baba barakatiwe, ibihano byabo bigomba kuzikuba.”

Yakomeje asaba abo bagororwa kurangwa n’imyitwarire myiza kuko hari gahunda yo kugabanya ibihano, kandi bakazahera ku bitwaye neza. Iyi gereza ya Rubavu ifungiwemo abagororwa 3735, barimo abashinjwa icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi 2129, n’abandi 1606 bafungiwe ibyaha bisanzwe.Src:Imvaho

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/02/2016
  • Hashize 8 years