Umunyezamu w’Umunya-Pologne Wojciech Szczęsny yasezeye gukina ruhago
Umunyezamu w’Umunya-Pologne Wojciech Szczęsny yasezeye gukina ruhago ku myaka 34, avuga ko umutima we wayizinutswe burundu.
Wojciech Szczęsny yafashe icyemezo cyo guhagarika gukina nyuma y’imyaka 18 abikora nk’uwabigize umwuga.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Szczęsny yavuze ko yafashe icyemezo gikomeye mu buzima bwe kandi yishimira urwego yagezeho.
Ati “Sinageze ku nzozi zanjye gusa ahubwo nageze n’aho ntigeze ntekereza.’’
Szczęsny yavuze ko yakinnye kugeza ku rwego rwo hejuru, hamwe n’abakinnyi bakomeye mu mateka, anashimangira ko yungutse inshuti n’ibihe bidasanzwe mu buzima bwe.
Yakomeje ati “Buri kimwe cyose mfite, ni uwo ndi we byose mbikesha uyu mukino mwiza, wa ruhago.’’
Szczęsny yagaragaje ko imyaka 18 y’ubuzima bwe yayitanze kuri ruhago ariko amahitamo afite ari ukuyihagarika.
Ati “Uyu munsi nubwo umubiri wanjye ugifite imbaraga zo guhangana, umutima wanjye ntugihari. Ndumva ko iki ari igihe cyo kwita byihariye ku muryango wanjye.’’
Uyu Munya-Pologne yageze muri Arsenal mu 2006, ubwo yari afite imyaka 16, ayikinira imikino 181. Yatwaranye na yo ibikombe bibiri bya FA Cup n’icya Community Shield mu 2014.
Mu 2009-10, Szczęsny yatijwe by’igihe gito muri Brentford yo mu Bwongereza mbere yo gukomereza muri AS Roma yamazemo imyaka ibiri nk’intizanyo mbere yo kugurishwa muri Juventus yo mu Butaliyani mu 2017.
Muri Juve, Szczęsny yakinnye imikino 252 ndetse atwarana na yo ibikombe umunani bikomeye, birimo bitatu bya Shampiyona yo mu Butaliyani, Serie A.
Wojciech Szczęsny waherukaga gutandukana na Juventus byavugwaga ko azerekeza muri Shampiyona ya Arabie Saoudite ariko ibiganiro ntacyo byagezeho.
Szczęsny yakiniye Ikipe y’Igihugu cye cya Pologne imikino 84, aho yitabiriye amarushanwa ane y’Igikombe cy’u Burayi, Euro ndetse n’Ibikombe by’Isi bibiri.