Umunyezamu wa Rayon Sports Bakame arahakana amakuru avuga ko yaba ari mu biganiro na APR FC
- 22/06/2016
- Hashize 9 years
Umunyezamu wa Rayon Sports FC, akaba na Kapiteni wayo Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ arahakana amakuru avuga ko yaba ari mu biganiro na APR FC yigeze gukinira, kandi agifite amasezerano muri Rayon.
Hari amakuru avuga ko umunyezamu wa mbere wa APR FC, Olivier Kwizera yamaze kumvikana na Maritzburg United yo muri Africa y’Epfo, ndetse biteganyijwe ko azayerekezamo umwaka w’imikino mu Rwanda nurangira. Bikomeje kuvugwa ko APR FC ishobora kumusimbuza Ndayishimiye Eric Bakame Kapiteni wa Rayon Sports, gusa Bakame we akabihakana.
Bakame avuga ko hari abantu benshi bakomeje kumubaza niba koko azajya muri APR FC, ariko ngo nta makuru abifiteho, ndetse ntazi n’aho ayo makuru ari kuva.
Yagize ati “Nta muyobozi wo muri APR FC uranyegera ngo ambwire ko banshaka. Kandi nsigaje umwaka ku masezerano yanjye na Rayon Sports. Nkeka ko nibanyifuza bazabinyuza ku buyobozi bw’ikipe yanjye. Ubu sinabona icyo mbitangazaho. Ubu ibitekerezo byanjye biri ku mikino Rayon Sports isigaje muri Shampiyona no mu gikombe cy’Amahoro. Ibya ‘transfer’ byazaza nyuma ya season.”
Amakuru avuga ko Bakame ashobora gusubira muri APR FC yakomeje kuvugwa, nyuma yo kunengwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ko abwira itangazamakuru ibibazo biri mu ikipe. Nyuma yo kunengwa amaze imikino ibiri adakoreshwa, bigakekwa ko ashobora kuba ari mu bihano, nubwo umutoza we Masudi Djuma we avuga ko ari ukumuruhutsa.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw