Umunyeshuri wo muri America yatanze Drone izafasha u Rwanda gucunga inyamaswa zo mu Kagera

  • admin
  • 08/06/2016
  • Hashize 8 years

Nyuma yo gusanga ababungabunga inyamaswa zo muri Parike y’igihugu y’Akagera bagorwa cyane mu kazi kabo, Max Alger Meyer yatanze indege itagira umuderevu (drone) izoroshya ako kazi ku buryo bugaragara.

Iyo drone yakozwe n’uyu munyeshuri wo Kigo cya Siyansi n’Ikoranabuhanga cya Denver na mugenzi we Nathan Lepore, bose bafite imyaka 18, izifashishwa mu gucunga inyamaswa kuko izajya yoherezwa mu kirere ikazifata amashusho. Umuyobozi wa Parike y’Akagera, Jes Gruner yavuze ko yatunguwe n’ubugira neza bw’aba basore. Ngo iyo drone izabafasha kumenya agace ka parike kibasiwe n’inkongi no kubarura inyamaswa nk’inyoni ziba mu biziba byagoranaga cyane kugeraho. Ati” Ubusanzwe twifashisha kajugujugu mu kubarura inyamaswa ariko birahenze cyane, tubikora rimwe mu myaka ibiri gusa. Twasanze kwaba ari ugutagaguza amafaranga.”

Alger Meyer yakusanyije amadorali 1000 mu nshuti n’umuryango ayashora muri iyo drone ateganya kuzazana mu Rwanda muri iyi mpeshyi. Ikinyamakuru Herald Review kivuga ko iyo drone ikoze ku buryo abarinzi ba parike bashobora kuyikanika igihe igize ikibazo, ikozwe mu cyuma cya Aluminium ku buryo umuntu wese yayifungura. Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe kubungabunga inyamaswa zo mu ishyamba WWF muri USA, yashimye cyane iyi mpano uyu musore yageneye u Rwanda. Ati” Abayobozi ba za parike bafite ingeso yo kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga bihenze cyane rimwe na rimwe bikabapfira ubusa,ariko iyi drone yo irahendutse kandi no kuyikoresha biroroshye.”

Kuva mu 2010 , Leta y’u Rwanda yashinze African Parks gucunga parike y’Akagera. Kuva icyo gihe abasura parike bikubye kabiri bagera ku 32 000 mu mwaka.

Mu mwaka ushize iyi parike yagaruwemo intare ndetse zamaze kubwagura. Hari umugambi wo kugarura n’inkura mu gihe gito kiri imbere.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/06/2016
  • Hashize 8 years