Umunyeshuri warohamye mu rugomero rw’amazi umurambo we wabonetse

  • admin
  • 16/10/2017
  • Hashize 7 years

Umunyeshuri warohamye Kuva kuwa gatanu, mu rugomero rw’amazi rwa Mutukura ku ruhande rw’Umurenge wa Rusororo mu kagari ka Ruhanga muri Gasabo umurambo we wabonetse mu gitondo cya none nyuma y’iminsi itatu ashakishwa.

umukozi ushinzwe imibereho myiza n’ubukungu i Ruhanga yatangaje ko ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ko uyu mwana w’umunyeshuri yari ataraboneka.

Mu gitondo nibwo yabwiye Umuseke ko yahawe amakuru uyu munsi mu gitondo kare ko umurambo w’uyu mwana abazindutse bawusanze ku nkombe z’iki kidendezi.

Uyu munyeshuri witwa Kubwimana warohamye yari afite imyaka 17, yari yazanye na bagenzi be kwidumbaguza muri iki kidendezi cy’amazi ariko ararohama baramubura.

Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bahise batangira gushakisha uyu mwana wigaga muwa kabiri w’ayisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Ruhanga ariko aha ari naho iwabo.

Kuva kuwa gatanu baramushakishije, bikavugwa ko yari yarafashwe ibyondo byo hasi mu mazi. Ntibabashije kumubona kugeza ku cyumweru nimugoroba.

Hafashimana avuga ko inzego zibakuriye ari zo zishobora guhita zifata ingamba zirambye zo gukumira ikibazo nk’iki muri iki kizenga kiri hagati y’uturere twa Gasabo na Rwamagana.

Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/10/2017
  • Hashize 7 years