Umunyeshuri wa Kaminuza yitabye Imana azize amasasu mu myigaragambyo y’abashyigikiye Bobi Wine

  • admin
  • 26/08/2018
  • Hashize 6 years

Umunyeshuri wo muri Kaminuza ya Kyambogo mu gihugu cya Uganda, Rechael Ayebazibwe yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Kanama,nyuma yo gukomeretswa n’amasasu yarashwe mu myigaragambyo yo gushaka ko Bobi Wine yarekurwa.Urupfu rw’uyu mukobwa rukaba rwababaje anatu batari bacye muri iki gihugu baba abo mu muryango we,inshuti ze z’abanyeshuri biganaga ndetse n’abandi bose bari bamuzi.

Rechael Ayebazibwe yasoje amasomo ye muri Kamena akaba yiteguraga kwambara mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka, agahabwa impamya bushobozi y’icyiciro cya kabiri ya kaminuza mu bijyanye no gucunga umutungo mu makoperative.

None inzozi ze zo kwambara zarangiriye mu myigaragambyo y’abashyigikiye depite Bobi Wine ko arekurwa nyuma yo kuraswa ku wa Mbere tariki ya 20 Kanama agakomeretswa bikomeye bikamuviramo kujya muri koma kugeza ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu aho yahise ashiramo umwuka.

Nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we babwiye Nile post ducyesha iyi nkuru,ko nyakwigendera yavuye mu rugo kuwa Mbere agiye gufata igisubizo cy’ubushakashatsi bwe bwa nyuma ku mwarimu we,nyuma y’aho gato baje kumva bumva bahamagawe n’umuntu batazi ababwira ko Rachael yarashwe ndetse ko ahise ajyanwa mu bitaro bya Victoria biri muri Bukoto amerewe nabi.

Uwo mu muryango we utashatse ko amazina ye amenyekana yakomeje avuga ko yahise ajya muri koma ariko yari atangiye gutora agatege,none urupfu rwe rwabatunguye.

Inshuti n’abanyeshuri biganaga bahise bandika ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza agahinda batewe na nyakwigendere banavuga uburyo yari umukobwa uzi kubana n’abandi mu mahoro,ukunda gusenga bityo akaba ari umuntu batazibagirwa mu buzima bwabo.

Uwitwa Dagane Fred yagize ati” Rachael Ayebazibwe yari umuturanyi wanjye ndetse yari n’umukiriya wanjye.None yarashwe n’igipolisi cya NRM mu gihe k’imyiyerekano y’amahoro,ku bw’amahirwe macye twagiye kumva inkuru y’inca mu gongo ko ashizemo umwuka!”

Undi witwa Goodluck Nuwasiima yagize ati”Sinakemera ko Ayebazibwe Recheal,kuko ndikwibuka nakubonye bwanyuma ejo ariko ndizera ko Imana izakuturindira kandi ntuzatuvamo.Ntabwo nakemera ko wubuzima bwawe bwarangijwe n’izo ngirwa bapolisi ba Uganda mu gihe cyo gushigikira Bobi Wine wibereye no mu rugo iwanyu,gusa uruhukire mu mahoro”.

Umuyobozi w’abanyeshuri bo muri kaminuza yigagamo ya Kyambogo,Amanya German ku mugoroba yavuze ko Rachael yari amuzi neza none inkuru y’urupfu rwe imukomerekeje umutima.

Yagize ati”Ndababaye.Mu ijoro ubwo natsindaga amatora,twari turikumwe ku kibuga cya Nanziri turi kubyina intsinzi.Uwo mukobwa yaraje aranyegera yishimye cyane arambwira ngo German ngwino ngushimire nku byinisha….Sinzibagirwa icyo gihe.Twiteguraga kumusura kuwa Mbere ariko birababaje”

Nyakwigendera Rechael Ayebazibwe abaye umuntu wa Kane uguye mu myigaragambyo nyuma y’ifatwa n’ifungwa rya Depite Bobi Wine n’abandi bane bashinzwa icyaha cyo kugambanira igihugu.




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/08/2018
  • Hashize 6 years