Umunyeshuli yabyariye mu kizamini cya Leta
- 12/11/2015
- Hashize 9 years
Umunyeshuri wigaga ku kigo cy’amashuri College Amis des Enfants mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo yabyaye ubwo yari mu kizamini cya Leta akaba yabyariye ku kigo nderabuzima cya Kinyinya, akaba yafashwe n’inda ubwo yakoraga ikizamini gisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Yabyaye umwana w’umuhungu ahagana saa yine za mu gitondo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2015.
Ryabonyende Florence, Umuyobozi mukuru w’ikigo nderabuzima cya Kinyinya yabwiye Makuruki ko yabyaye neza nta kibazo. Ryabonyende avuga ko uwo mubyeyi atari ubwa mbere yari abyaye, ngo kuko ubusanzwe yigaga afite umwana ndetse afite n’umugabo. Amaze gutora agatege, bamuzaniye ikizamini kwa muganga akomeza kugikora ndetse n’ushinzwe umutekano ari hafi aho. Ryabonyende yagize ati: “Urabona amaze gutora agatege bamuzaniye ikizamini arakora nk’abandi. Yabyabye neza nta kibazo yagize niyo mpamvu yahise akora ikizami n’ushinzwe umutekano yaje nkuko bisanzwe mu kizamini ndetse n’umugenzura.”
Ubuyobozi bw’Ikigo nderabuzima buravuga ko buri kumukurikiranira hafi yaba we n’umwana, ndetse ngo aramutse nta kindi kibazo afite yasezererwa mu gihe cya vuba agasubira kwitegura ibizamini.
Icyo twabibutsa ni uko Ibizamini bisoza icyiciro rusange n’icyiciro cya kabiri by’amashuri yisumbuye byatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo, bizarangira tariki 20 Ugushyingo 2015.Src:Makuruki
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw