Umunyemari Kabuga Félicien yongeye kwitaba urukiko

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/02/2022
  • Hashize 3 years
Image

Umunyemari Kabuga Félicien ukurikiranyweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi yongeye kwitaba urukiko rw’i La Haye mu Buholandi, agaragaza ko adashaka gukomezanya n’umwunganizi we mu by’amategeko ari we Maitre Emmanuel Altit.

Muri iryo buranisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, harebwaga niba ababurana nta zindi nzitizi baba bafite mbere y’uko urubanza mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

Umucamanza w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) Iain Bonomy, yatangiye asoba inshamake y’urugendo rw’ubutabera Kabuga yatagiye guhabwa kuva yafirwa mu Bufaransa taliki ya 16 Gicurasi 2020.

Kabuga yongeye kwibutsa y’uko yemerewe kuburanishirizwa i La Haye kuko ubuzima bwe butamwemerera kuba yajyanwa kuburanishirizwa i Arusha muri Tanzania asaba ko urukiko rwahabwa impapuro za muganga zemeza ko ubuzima bwe bwaba buri mu kaga mu gihe yaba ajyanywe muri Afurika.

Umwunganizi we mu by’amategeko yasabye ko ukqisobanuea kwa kabuga kwashyirwa mu muhezo, bikaba byakozwe inshuro zigera kuri ebyiri bisabwe n’Umwunganizi we mu by’amategeko Emmanuel Altit.

Kunshuro ya mbere, Kabuga yari agiye gusubiza ikibazo yabajijwe n’Umucamanza Iain Bonomy washakaga kumenya niba afite imbogamizi ishobora gutuma urubanza rudatangira kuburanishwa mu mizi.

Me. Altit yavuze ko umukiliya we afite ikibazo cy’ubuzima adashobora kuvugira mu ruhame, bityo urukiko rumwumva ari mu muhezo.

Imwe mu nzitizi yagaragaje mu ruhame ni uko adashaka gukomeza kunganirwa na Me Altit kuko ngo batajya bavugana cyangwa ngo amugezeho amakuru mashya y’urubanza, asaba ko yasubizwa Me Peter Robison.

Me Altit abajijwe icyo avuga ku kuba Kabuga Félicien atgamushaka, yashimangiye ko we inzitizi amufiteho atazivugira mu ruhame, bituma na bwo ukwisobanura kwe gushyirwa mu muhezo. Kabuga yanavuze ko uretse umwunganizi we adashaka, aramutse ahinduwe urubanza rwakomeza akaburana nta yandi mananiza.

Kabuga yafatiwe mu Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020 ari na ho yari amaze amezi atanu afungiwe. Muri Kamena Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko agomba gushyikirizwa IRMCT ngo ibe ari yo imuburanisha nk’uko inyandiko zashyiriweho kumuta muri yombi zibiteganya.

Kabuga Félicien yari umwe mu bantu bashakishwa cyane ku Isi akurikiranyweho uruhare rukomeye yagize mu gutera inkunga abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Akurikiranyweho ibyaha birindwi bya Jenoside yashinjwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kuva mu mwaka wa 1997, birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ahakana ibyaha byose akurikiranyweho, akavuga ko we nta “Mututsi n’umwe yigeze yica”.

Gusa abatangabuhamya n’abandi bamuzi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko nubwo atigeze afata umuhoro ngo yinjire mu bwicanyi, yaguriye abicanyi imihoro n’izindi ntwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu gihugu hose.

Umucamanza Iain Bonomy yabajije niba nta mbogamizi zatuma urubanza rwa Kabuga rudatangira mu mizi, asanga nta zihari uretse Umwavoka wikomwe na Kabuga
  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/02/2022
  • Hashize 3 years