Umunyarwenya yatorewe kuba Perezida wa Ukraine

  • admin
  • 22/04/2019
  • Hashize 5 years

Volodymyr Zelensky, umunyarwenya uzwi cyane muri Ukraine, ni we watowe n’abaturage ngo abe Perezida w’igihugu nkuko ibyavuye mu majwi bibigaragaza.

Ibyavuye mu matora yabaye ku munsi w’ejo ku cyumweru bigaragaza ko yabonye amajwi arenga 70 ku ijana (70%).

Mu cyiciro cya mbere cy’amatora cyabaye mu byumweru bitatu bishize,Zelensky w’imyaka 41 y’amavuko yari yabaye uwa mbere mu bakandida 39 bahataniraga uyu mwanya.

Zelensly yari asigaye ahatanye gusa na Petro Poroshenko wari uyoboye iki gihugu kuva mu 2014. Perezida wa Ukraine atorerwa manda y’imyaka itanu.

Poroshenko yemeye ko yatsinzwe, ariko abwira abamushyigikiye bari bateraniye mu murwa mukuru Kiev ko atazava muri politiki.

Perezida wa Ukraine aba afite ububasha bwinshi mu bijyanye n’umutekano w’igihugu, ingabo n’ububanyi n’amahanga.

Zelensky amaze gutorwa yabwiye abamushyigikiye ati “Ntabwo nzabatenguha”.

Yongeyeho ati “Nubwo ntaraba Perezida mu buryo bwemewe, ariko nk’umuturage wa Ukraine nabwira ibindi bihugu byahoze bigize ubumwe bw’Abasoviyeti nti ’nimuturebe! Ibintu byose birashoboka!’”.

Petro Poroshenko yari yatorewe kuyobora Ukraine nyuma y’imyivumbagatanyo y’abaturage yavanyeho ubutegetsi bavugaga ko bukorera mu kwaha k’Uburusiya

Amajwi yabaruwe agaragaza ko Poroshenko yagize amajwi 25%.

Uyu mugabo yari yatorewe kuyobora Ukraine nyuma y’imyivumbagatanyo y’abaturage yavanyeho ubutegetsi bavugaga ko bukorera mu kwaha k’Uburusiya.

Impuguke mu bya Politike zo zivuga ko kuba abantu bahisemo gutora umunyarwenya udafite uburambe na bucye muri politiki ari igisebo kuri Poroshenko.

Ikusanyabitekerezo rya mbere y’amatora ryerekanye ko abaturage ba Ukraine barambiwe abanyapolitiki kuko bababona nk’abamunzwe na ruswa.

Fisher avuga ko aya matora ari nk’imyiyerekano y’abigaragambya, ubu bakaba bari mu byishimo.

Avuga ariko ko Zelensky azahura n’akazi gakomeye ubwo azaba atangiye imirimo ya politiki.Uyu munyarwenya niwe wahabwaga amahirwe

Zelensky nta burambe bwa politiki afite usibye kuba yarerekanye ko muri byendagusetsa ashobora gukina ari Perezida.

Ukraine ubu iri mu ntambara n’abitwaje intwaro bashyigikiwe n’Uburusiya.Poloshenko yavugaga ko Ukraine ikeneye umuntu ufite uburambe muri politiki idakeneye umunyarwenya.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 22/04/2019
  • Hashize 5 years